Indirimbo “Intsinzi” y’umuhanzi Mariya Yohana, yamamaye ifite impamvu yahimbwe. Nk’uko abisobanura ngo ahanini yayihimbye agamije guha imbaraga ingabo zari iza RPA zari ku rugamba zirwana intambara yo kwibohora.
Mariya Yohana yayihimbye mu mwaka w’1992, yabaye nk’ubuhanuzi bw’intsinzi, kuko ibyo yavugaga byabaye mu mwaka w’1994, ubwo ingabo z’u Rwanda zari iza APR zarwaniriraga igihugu zishaka kukibohora zikaza kubigeraho. Ubu iyo benshi bayumvise bongera kwishima, bibutse uko batabawe mu gihe nk’iki cyo kwibohora, n’ibindi bihe u Rwanda rwagizemo intsinzi iyi ndirimbo ikifashishwa.
Mariya Yohana ati “Indirimbo “Intsinzi” nayihimbye ubwo abana bacu bajyaga ku rugamba, ngira ngo nibayumva ijye ibatera imbaraga bakomeze umurego aho barwanirira igihugu, nibyo koko bararwanye kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n’Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n’uko batabawe.”
Umuhanzi Mariya Yohana ufatwa nk’inararibonye mu ndirimbo z’umuco gakondo w’u Rwanda, avuga ko indirimbo Intsinzi ifite aho ihuriye n’umunsi wo kwibohora, kuko ivuga uburyo Abanyarwanda baruhiye igihugu ariko amaherezo bagatsinda.
Akomeza avuga ko uretse kuba iyi ndirimbo yarayihimbye atekereza ku rugamba rw’amasasu ingabo z’u Rwanda zarwanye, ngo yatekerezaga akanazirikana n’uburyo abantu bakwibohora mu bundi buryo burimo ubw’ibitekerezo n’bindi bikorwa by’indashyikirwa u Rwanda rwagiye rugira na n’ubu rukigira.
Iyi ndirimbo kandi ngo yayifashishaga mu gihe hashakishwaga amafaranga yo gufasha abababaye, ubwo Mariya Yohana yakoraga nk’umukangurambaga cyangwa abo bita abakada afatanyije n’itorero yabagamo , bigatuma Abanyarwanda bavaga mu mahanga n’ahandi bayumva bagira ishyaka ryo kwiyubakira igihugu bafatanyije kandi bafashanya, icyabateranije kikagerwaho kandi bose bishimye.
“Intsinzi” ya Mariya Yohana yakunze kwifashishwa cyane mu nstinzi y’amatora ya Perezida Kagame Paul muri manda yagiye atsindira kuyobora igihugu, kubera icyizere agirirwa n’Abanyarwanda gituruka ku mateka umuryango wa FPR wagize yo kubohora igihugu n’ingabo zari iza RPA, ndetse ikanifashishwa cyane mu isabukuru y’uyu muryango.
Yohana kandi ngo afite izindi ndirimbo nk’Instinzi zakanguriraga Abanyarwanda kwibohora no kwishimira intsinzi nka “Turatashye inkotanyi”, Nyiramarere”, “Tufungi Yoyo” iri mu giswayili n’izindi.
Abandi bahanzi bagaragaje impano n’inganzo mu kuririmba indirimbo zifite ubutumwa bwo kubohora igihugu, barimo umuhanzi Muyango n’imitali, Cécile Kayirebwa n‘abandi.
Biteganijwe ko umuhannzi Mariya Yohana amurika Album yitiriye “Intsinzi” igizwe n’indirimbo 12, kuri uyu wa 4 Nykanga 2013 muri Serena Hotel guhera isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).



















TANGA IGITEKEREZO