00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impanuka yatumye Tom Close asabira ibyuma UR/Huye

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 31 May 2015 saa 03:37
Yasuwe :

Mu gitaramo cyabereye muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Umuhanzi Tom Close yasabye ubuyobozi bwa Kaminuza gufata iya mbere bugashaka ibikoresho ndangururamajwi, byaba na ngombwa akitabazwa kugira agatanga umusanzu we.

Iki gitaramo cyo gusoza umwaka w’amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 30 Gicurasi mu Karere ka Huye, Tom Close niwe muhanzi wari watumiwe ngo asusurutse abanyeshuri, aho yanaganiriye n’abahanzi biga muri iyo kaminuza kucyatuma bateza impano zabo imbere bitabangamiye amasomo.

Ubwo yageraga ku rubyiniro ahagana saa tanu z’ijoro, uyu muhanzi umaze gushyira ahagaragara alubumu esheshatu kuva yatangira muzika, yagowe bikomeye n’ibyuma bitavugaga neza, rimwe na rimwe bikanyuzamo bigaceceka.

Niko yagendaga ahinduranya indangururamajwi agerageza iyabasha kuvuga. Ubwo byasaga naho bikemutse amaze kuririmba indirimbo ebyiri, yatangiye gusabana n’abafana be maze yibagirwa ko indangururamajwi afite ari iy’umugozi agera kure bituma akurura ibikoresho umugozi wari ucomotseho birimo Mixer byitura hasi.

Nyuma yo kugwa hasi kw’ibyo bikoresho, ibyo yise impanuka, Tom Close yasabye ubuyobozi bwa Kaminuza gukora ibishoboka byose bukagurira abanyeshuri ibikoresho bya muzika.

Yagize ati “Birababaje kuba ndimo mbaririmbira ntimunyumve kandi ndakeka Kaminuza yacu ifite ubushobozi bwo kuba yagura ibikoresho byazajya byifashishwa na barumuna banjye aha bagateza impano zabo imbere. Ndabizi ko ubushobozi buhari, niba ntabwo njye rwose ndabyemeye ubuyobozi buzampamagare nemeye gutanga umusanzu wanjye ariko ibyuma bikagurwa.”

Nubwo ariko ibyuma byamutengushye bikomeye, Tom Close yaririmbiye abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nyinshi mu ndirimbo ze ariko bagaragaza ko bishimiye cyane izo yahimbye akiri umunyeshuri muri iyo Kaminuza.

Usibye gutaramira abanyeshuri, mbere yaho Tom Close yari yaganiriye n’abahanzi biga muri Kaminuza ku ngingo zatuma batera imbere muri muzika yabo kandi bitabangamiye amasomo.

Yasabye abo bahanzi kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge ndetse bagakora ubuhanzi bufite icyerezo aho guhanga bigana abandi.

Tom Close mu gitaramo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye
Abanyeshuri bagaragaje ko bishimiye nyinshi mu ndirimbo ze za mbere
Aririmba indirimbo ye yise ' Umugabo Uhiriwe' yahagurukije umunyeshuri umwe amujyana imbere maze aramuririmbira
Ubuyobozi bwa Kaminuza bwari bwitabiriye icyo gitaramo
Abanyeshuri benshi banyuzwe n'indirimbo ze
Abanyeshuri bagize amahirwe yo gutahana indirimbo za Tom Close ku buntu
Mbere yo gutarama, yaganiriye n’abanyeshuri b’abahanzi abakangurira kwirinda ibiyobyabwenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages