Iki gitaramo cyo gusoza umwaka w’amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, cyabaye mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 30 Gicurasi mu Karere ka Huye, Tom Close niwe muhanzi wari watumiwe ngo asusurutse abanyeshuri, aho yanaganiriye n’abahanzi biga muri iyo kaminuza kucyatuma bateza impano zabo imbere bitabangamiye amasomo.
Ubwo yageraga ku rubyiniro ahagana saa tanu z’ijoro, uyu muhanzi umaze gushyira ahagaragara alubumu esheshatu kuva yatangira muzika, yagowe bikomeye n’ibyuma bitavugaga neza, rimwe na rimwe bikanyuzamo bigaceceka.
Niko yagendaga ahinduranya indangururamajwi agerageza iyabasha kuvuga. Ubwo byasaga naho bikemutse amaze kuririmba indirimbo ebyiri, yatangiye gusabana n’abafana be maze yibagirwa ko indangururamajwi afite ari iy’umugozi agera kure bituma akurura ibikoresho umugozi wari ucomotseho birimo Mixer byitura hasi.
Nyuma yo kugwa hasi kw’ibyo bikoresho, ibyo yise impanuka, Tom Close yasabye ubuyobozi bwa Kaminuza gukora ibishoboka byose bukagurira abanyeshuri ibikoresho bya muzika.
Yagize ati “Birababaje kuba ndimo mbaririmbira ntimunyumve kandi ndakeka Kaminuza yacu ifite ubushobozi bwo kuba yagura ibikoresho byazajya byifashishwa na barumuna banjye aha bagateza impano zabo imbere. Ndabizi ko ubushobozi buhari, niba ntabwo njye rwose ndabyemeye ubuyobozi buzampamagare nemeye gutanga umusanzu wanjye ariko ibyuma bikagurwa.”
Nubwo ariko ibyuma byamutengushye bikomeye, Tom Close yaririmbiye abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye nyinshi mu ndirimbo ze ariko bagaragaza ko bishimiye cyane izo yahimbye akiri umunyeshuri muri iyo Kaminuza.
Usibye gutaramira abanyeshuri, mbere yaho Tom Close yari yaganiriye n’abahanzi biga muri Kaminuza ku ngingo zatuma batera imbere muri muzika yabo kandi bitabangamiye amasomo.
Yasabye abo bahanzi kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge ndetse bagakora ubuhanzi bufite icyerezo aho guhanga bigana abandi.



















TANGA IGITEKEREZO