00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyitwarire ya P. Diddy ishobora gutuma ahindurirwa gereza

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 13 October 2026 saa 09:23
Yasuwe :

Hasohotse raporo y’imyitwarire ya P. Diddy muri gereza, ishobora kuzatuma yimurwa muri gereza afungiyemo ya FCI Fort Dix iherereye i New Jersey muri Amerika.

Ni raporo igaragaza imyitwarire idahwitse ya P. Diddy, aho ari muri gereza, ndetse akaba aherutse gusubizwa mu kasho n’ibindi bihano yagiye ahabwa azira iyi myitwarire mibi.

Jose Rojas, umunyamabanga w’Ibiro Bishinzwe Imfungwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye TMZ ko yamaze gushyikirizwa raporo igaragaza imyitwarire y’uyu muraperi irimo kurwana n’imfungwa bagenzi be no kwica amategeko ajyanye no gukoresha telefoni muri gereza.

Rojas avuga ko Diddy yanditsweho kurwana ku wa 31 Nyakanga no ku wa 30 Nzeri 2026. Mu kwezi kwakurikiyeho, yanakoze ikindi cyaha gikomeye kitatangajwe.

Rojas yakomeje ahamya ko Diddy yakoze ibindi byaha bibiri byoroheje bijyanye no gukoresha telefoni bitemewe n’amategeko. Kimwe yagikoze ku wa 7 Nyakanga, ikindi agikora ku wa 19 Nzeri mu 2025.

Rojas yahamije ko Diddy yabihaniwe, agahomba inyungu y’iminsi 41 yashoboraga kugabanyirizwa ku gihe azamara muri gereza, ndetse agahomba n’iminsi 400 kuri gahunda yo guhaha agabanyirijwe ibiciro muri gereza.

Iki cy’ibiciro biri hasi yahombye ni cyo abagororwa benshi bishingikirizaho dore ko bahita bagura ibiribwa byinshi bakaturiwe maze bakabizigama, bityo bakazabirya kuri macye mu gihe kiri imbere.

Uyu munyamabanga wa gereza akomeza avuga ko iyo myitwarire ya Diddy imugaragaza nk’umunyarugomo, ikaba ishobora kuzatuma yisanga yimuwe muri gereza afungiyemo, akajyanwa mu yindi, nubwo bitarakorwa

Igihe Diddy yari kuzamara muri gereza giherutse kwigizwa inyuma, gikurwa ku wa 21 Mutarama 2028, gishyirwa ku wa 2 Werurwe uwo mwaka.

Imyitwarire ya P. Diddy ishobora gutuma yimurirwa mu yindi gereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages