Mu muziki wo mu Rwanda haracyarimo ibibazo bikomeye kugira ngo ube wazamuka uve ku rwego uriho ugere ku rundi rwego bityo ube warenga n’imipaka y’u Rwanda.
Abahanzi nyarwanda baramutse bakurikije bimwe mu bintu 10 tugiye kubabwira bagera ku rwego rushimishije ndetse bakarenga n’imipaka y’igihugu cy’u Rwanda, bagakundwa imahanga byose biturutse ku bushake bwa buri muhanzi.
Nubwo umuziki nyarwanda umaze gutera imbere ugereranyije n’imyaka yashize, urugendo ruracyari rurerure kugirango uyu muziki ube wabyarira umusaruro abawukora ntibazongere kwitwa ba Sagihobe nk’uko byari bimeze mu myaka ya kera.
Ibintu 10 umuhanzi nyarwanda yakurikiza bikazamugeza ku ntsinzi mu buhanzi bwe:
1.Kumenya agaciro k’ubuhanzi
Benshi binjira mu muziki batazi icyo bashaka cyangwa bakawujyamo bitewe n’uko babonye urubyiruko rugenzi rwabo rwaririmbye. Byakabaye byiza umuziki ukozwe n’umuntu wiyumvisemo impano ntihaboneke umubare munini w’abahanzi bahatiriza. Umuntu wese winjiye mu muziki azi icyo umuziki bivuga ni na we uwuha agaciro akawuhesha isura nziza mu bantu. Abajya mu muziki nta gahunda akenshi ni nabo bavangira bake beza bafite gahunda yo gutera imbere.
2.Kugira gahunda ihamye no kwirinda kujarajara
Ni byiza kugira gahunda mu buzima bwa buri munsi, bikaba akarusho umuhanzi agize gahunda mu buhanzi bwe akirinda kujarajara. Niba umuhanzi yarazamukiye muri Label ya Kina Music, Ibisumizi n’izindi, byaba byiza kurushaho agumye muri imwe akayikuriramo kugeza igihe aboneye ubushobozi agakora umuziki yigenga. Niba umuhanzi akunzwe n’abafana kubera uburyo aririmba indirimbo zihimbaza Imana byaba byiza azigumyemo kuko akenshi usanga iyo umuhanzi ahinduye akajya mu ndirimbo zisanzwe aba yiyongereye umubare w’abamwanga kandi bitari bikwiye.
3.Ubufatanye no kubana
Ubufatanye no kubahana hagati y’abahanzi bigira akamaro gakomeye cyane. Umuhanzi ukiri hasi akubaha umukuru n’umukuru agafata akaboko barumuna be bityo bose bakazamurana. Ibi byongerera ingufu umuhanzi wese. Abahanzi kandi bakwiriye kumenya kubana n’abafana babo kugira ngo gukundwa kwabo bibe iby’igihe kirekire kuko abafana aribo babigiramo uruhare rukomeye.
4.Kwirinda kwibagirwa aho yaturutse
Ni byiza gukora umuziki ariko biba byiza cyane iyo umuhanzi azirikanye abo yabanye nabo ataraba icyamamare kuko akenshi nibo bamufasha mu buhanzi no kumukundisha abandi kuko baba bazi uwo ari we neza. Bigira ingaruka mbi cyane iyo amaze kwamamara agahindura inshuti, abo yasangiraga nabo ataramenyekana akabashyira ku ruhande. Aba nibo bafata iya mbere mu kumkwangisha abafana.
5.Kwirinda kumva ko yamamaye
Umuntu wese wiyumvisemo ko ari umuntu ukomeye byose aba abyishe. Ntabwo yongera kugira ingufu zo gukora cyane ngo arenge ku rwego yari agezeho. Byaba byiza buri muntu wese mu byo akora agiye aharanira kurenga urwego ariho uwo munsi ahubwo akiha intego ifatika aharanira kugera kure hashoboka.
6.Gukora indirimbo yayitekerejeho kandi yabanje kuyikorera ubugororangingo
Ibi bizamurinda gukora za ndirimbo ziteza ibibazo mu bantu. Nakora indirimbo yatekereje amagambo ayigize, akayakorera ubugororangingo akareba akamaro iyo ndirimbo izagirira abazayumva. Ibi bizakurinda gusohora indirimbo mu kavuyo. Erega gukora cyane si ugukora indirimbo buri munsi.
7.Ubwirasi no kutubaha abo yasanze mu muziki
Iyo umuhanzi yirata kuri bagenzi be akumva ko umuziki bakora ntacyo umaze burya na we aba yisenya mu buryo atazi. Iyo wubashye ibyo abandi bakoze nabo barakubaha. Kwirata cyangwa kwishongora ku bafana be nabyo bimuhesha amanota mabi no kumwicira izina. Kubaha abo yasanze mu muziki birafasha kuko bamuha ibitekerezo bakamwereka inzira yanyuramo ngo agere ku rwego rwabo cyangwa anabarengeho.
8.Kwiha intego
Ni byiza kwiha imihigo ndetse ugaharanira kuzayihigura. Iyo ukoze udafite intego usanga warapfushije ubusa igihe n’umusaruro ukagabanuka. Buri muhanzi atangiye umwaka yihaye intego yo gukora indirimbo ebyiri nziza afite gahunda y’uko zacurangwa kuri televiziyo zikomeye nka MTV, Channel O, Trace TV… kubera ubuhanzi n’udushya azazishyiramo. Buri muhanzi akoze umuziki yihaye intego, byamugirira akamaro gakomeye cyane mu buzima bwe. Amafaranga yose, igikundiro n’icyubahiro abafana bamuha, abikoresheje neza mu gihe runaka yihaye intego, byamigeza ku bukire. Ashobora kwiyemeza kuzubaka studio ye bwite nyuma y’imyaka 5 cyangwa iby’umuziki byamunanira agapanga umushinga uzamugoboka mu gihe azaba atagishoboye kuririmba ngo akorere amafaranga.
9.Kugira gahunda muri we
Aka ni akageso gakunda kugaragara mu bahanzi cyane cyane ab’iki gihe aho usanga bica gahunda za bagenzi babo mu buryo budasobanutse . Burya umuntu ukorera kuri gahunda n’ibintu bye bijya mu buryo adakoresheje ingufu nyinshi.
10.Ikinyabupfura
Buri muhanzi yubahirije iki kintu u Rwanda rwahinduka Paradizo. Imyambarire y’umuhanzi, imvugo ye, imico n’imigenzereze ye, uko abayeho….hari benshi mu rubyiruko bahora bifuza kubaho nka we. Abafana b’umuziki akenshi bifuza kuvuga nk’umuhanzi bakunda, kwambara nka we, kugenda nkawe n’ibindi bitandukanye. Uburyo umuhanzi avugana n’itangazamakuru ni kimwe mu bintu bikomeye bigaragaza uburere bwe n’uko ateye muri we.



















TANGA IGITEKEREZO