Nyuma y’aho hari hamenyerewe indirimbo ihuriwemwo n’amazina y’abahanzi akomeye cyane, kuri ubu abahanzi bagera 10 bazwi ariko badafite amazina akomeye cyane bashyize hanze indirimbo bise “Icyana” babifashijwemo n’umwe mu banyamakuru witwa Rukundo Patrick uzwi cyane ku izina rya Patcope. Iyo ndirimbo “Icyana” yateye bamwe mu bakurikirana muzika nyarwanda kwibaza nimbi abo bahanzi baje guhangana n’andi mazina yari asanzwe ahurira mu ndirimbo akomeye, aho bakunda gukoresha ijambo “All Stars”.
Aganira na IGIHE: Rukundo Patrick yagize ati: “Nibyiza ko impano z’abahanzi batavugwa cyane zajya ahagaragara, kuko usanga n’amazina akomeye muri muzika nyarwanda ntacyo abarusha, niyo mpamvu nicaye ntekereza kuri iyi ndirimbo maze kuyitekerezaho nibwo nahamagaye aba bahanzi bagera ku icumi mbashyikiriza igitekerezo mfite baracyakira nibwo indirimbo yakozwe”.
Abajijwe amwe mu mazina y’abahanzi bari muri iyo ndirimbo yagize ati: “Singombwa ko amazina yabo nayatangaza kuko no mu ndirimbo ntabwo bivuze, icyo dushaka ni uko umuntu wese uyumva yibaza ikibazo kigira kiti “Uyu uririmbye aha ninde?”.
Umva indirimbo "Icyana" yahuriyemwo n’abahanzi 10.



















TANGA IGITEKEREZO