Indirimbo ’My Destin’ ya Maniraruta Martin uzwi cyane nka Mani Martin yashyizwe mu ndirimbo 50 zikunzwe zatoranyijwe na BBC, zivuga kuri Afurika.
Ni mu rwego rwo kwizihiza isabukuri y’imyaka 50 Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika umaze ushinzwe. Iyi sabukuru ikaba yarizihijwe mu kwezi kwa Gicurasi 2013.
Iyi ndirimo ”My Destin” ya Mani Martin yatoranyijwe hamwe n’izindi zo mu bihugu bya Afurika 50 zatoranyijwe na DJ wo mu Gihugu cy’Ubwongereza witwa Edu, mu kwezi gushize kwa Gicurasi 2013.
Iyi ndirimo kandi niyo yitiriwe umuzingo (Album) umuhanzi Mani Martin yashyize ku mugaragaro mu kwezi ku Kuboza 2012. Ivuga ku buzima bw’umwana w’imfubyi wifuza kuzagera ku ntego mu buzima.
Aganira n’Ikinyamakuru Rwanda Today, Mani Martin yatangaje ko yishimiye ko indirimbo ye ihagariye igihugu cy’u Rwanda mu ndirimbo zatoranyijwe na BBC.
Yagize ati "BBC yarampamagaye iranshimira , babwira ko indirimbo yanjye bayitoranyije hamwe n’izindi ndirimbo 50 zihagarariye ibihugu 50 , byaranshimishije cyane kandi bimpa imbaraga zo gukomeza guhanga indirimbo zivuga ku mugabane nkomokaho wa Afurika, nk’abahanzi bidutera imbaraga zo guhanga indirimbo zivuga ku bihugu byacu ”
Mu makuru mashya ya Mani Martin, aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa "Save Darfur". Mu kwezi kw’Ukuboza uyu mwaka, Mani Martin arateganya gukora igitaramo yise ”Mani Martin live 2013”.
Reba HANO indirimbo ’My Destiny’ ya Mani Martin:
Iyi ni indirimbo ’Intero y’Amahoro’ ya Mani Martin:



















TANGA IGITEKEREZO