Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Gashyantare 2024 ubwo abari bafite amakuru y’iyi ndirimbo bageregeje kuyireba kuri YouTube batungurwa no kuyibura.
Kuri iyi nshuro yaba Sesa yasohotse ku wa 02 Gashyantare 2024, ndetse n’umurongo wa YouTube wa Ross Kana, byose ntibikigaragara kuri uru rubuga rwashinzwe na Steve Chen, Chad Hurley, ndetse na Jawed Karim.
Kenny Mugarura ureberera inyungu z’abahanzi babarizwa mu itsinda rizwi nka 1:55 AM Ltd ribarizwamo Bruce Melodie, Element Eleeh na Ross Kana, yabwiye IGIHE ko “umurongo wa YouTube wari wagize ikibazo ariko turi kurwana na byo ngo yongere isubireho.”
Ubusanzwe indirimo ishobora guhagarikwa kuri YouTube bijyanye n’impamvu zitandukanye zirimo nko guhonyora amategeko n’amabwiriza by’uru rubuga, ariko kugira ngo YouTube iyikureho, ibanza koherereza ubutumwa uwahonyoye ayo mategeko, Mugarura akavuga ko nta butumwa bigeze bakira.
Ati “Ni ba rushimusi mu by’ikoranabuhanga bashakaga kwinjirira uwo murongo ngo bawutware nubwo batabigezeho. Abayibuze bose barongera kuyibona kuko ntabwo twicaye kandi indirimbo ntaho yagiye. Uyu munsi ishobora kongera gusubira kuri YouTube.”
Ross Kana uri mu bahanzi bari kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda. Ni umuhanzi wa 1:55 Am Ltd aho iri tsinda rimureberera 100% mu buryo bwemewe n’amategeko, ndetse iri tsinda rikagaragaza ko mu bihe biri imbere bazamwereka Abanyarwanda.
Sesa ya Ross Kana ishingiye ku rukundo aho uyu musore aba asingiza umukunzi we akavuga ko bigoranye kubona ushobora kumusimbura muri iyi Si ya Rurema.
Ni indirimbo Ross Kana yari aherutse kuririmba ubwo mugenzi Okkama yamurikaga EP yise Ahwi, EP yamuritswe mu ijoro ryo ku wa 02 Gashyantare 2024 mu gitaramo cyabereye mu kabari kitwa Kaso gaherereye mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!