Iyi gahunda iri mu murongo mugari w’igitekerezo cyo gushyigikira no kwagura abanyempano mu muziki w’u Rwanda.
Izi ndirimbo zikurikira ni zimwe mu zabashije gukorwa, zinasohoka muri iki cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa Kanama 2022.
– “Ntacyo Nzaba” ya Kivumbi King
Umuraperi King Kivumbi uri mu bagezweho muri iki gihe, muri iki cyumweru yakoze mu nganzo akora indirimbo yise “Ntacyo nzaba”. Yasohotse ku wa 21 Kanama 2022, ikorerwa muri Sick Sound, amashusho yayo yayobowe na Akram Ihaji afashwa n’abarimo Valery na 2 Saint.
– “Burabyo” ya Juda Muzik na Ben Kayiranga
Muri iki cyumweru abasore bagize itsinda Juda Muzik bahuje imbaraga na Ben Kayiranga bakora indirimbo batuye umuhanzi Dushime Burabyo Yvan Buravan witabye Imana ku wa 17 Kanama 2022.
Indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira uyu muhanzi no kwishimira ubuzima bwe, bamushimira kuba yarateye imbaraga abahanzi bakiri bato bakavuga ko bazakomeza kunezezwa n’ibikorwa yabasigiye.
Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Evy Decks ikorerwa mu Ibisumizi Records, yagizwemo uruhare n’abarimo Victor Rukotana, Bob Pro, Pastor P na Sam Limited.
– “Hahirwa” ya Korali Elayono
Korali Elayono yo mu Itorero rya ADEPR Remera yasohoye indirimbo nshya yitwa “Hahirwa”. Ni nyuma y’uko imaze iminsi isohoye n’indi yitwa “Jambo”.
Iyi ndirimbo nshya irimo ubutumwa buvuga ko “Hahirwa uwiringira Uwiteka, akamubera ibyiringiro, kuko uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto mu gihe cyacyo kandi ibibabi byacyo ntibyuma.’’
Umutoza wa Korali Elayono, Umutoni Josiane, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo ifite ubutumwa bukangurira abantu gukomeza kwiringira Imana mu bihe byose kuko idakoza isoni.
Ati “Hari byinshi tubateganyiriza mu bihe biri imbere hari n’izindi ndirimbo dufite zizasohoka vuba mu minsi iri imbere.’’
Korali Elayono yatangiye gukora ivugabutumwa mu 1996. Ifite indirimbo zihimbaza Imana zirenga 300. Kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 150 bari mu byiciro bitandukanye birimo urubyiruko n’abubatse.
– “Better Dayz” ya King Pac na Queen Esther
Umuraperi Amahoro Pacifique ukoresha amazina ya King Pac mu muziki nyuma yo kumara igihe adakora indirimbo yagarukanye iyo yise ‘Better Dayz’ ahita anateguza igitaramo cyo kuyimurika ku mugaragaro.
Muri iyi ndirimbo yifashishijemo umuhanzikazi Queen Esther uri mu banyempano batanga icyizere mu muziki.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bobly, amashusho yatunganyijwe na Oskados Oscar, 2 Saint na Pacifique K.
– “Money waste” ya BigBang Bishanya
Iyi ndirimbo ya Bigbang Bishanya umenyerewe mu njyana ya Dancehall. Yasohotse ku wa 23 Kanama 2022 ikorwa na HollyBeats mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yatunganyijwe na Kingsley.
– “Impamba y’Urugendo” ya Danny Mutabazi
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ubarizwa mu Itorero rya Pantekote ADEPR, Danny Mutabazi, yasohoye indirimbo igaruka ku butumwa bwo guhumuriza abari mu rugendo rugana ijuru, ibibutsa kudacika intege no gushikama ku Mwami Yesu.
Mutabazi yatangiye umuziki nk’umuhanzi wigenga mu 2015. Izina rye rizwi mu ndirimbo zirimo ‘‘Calvary’’ yazamuye izina rye mu ruhando rw’abakunda umuziki uhimbaza Imana, “Ntiyasinziriye”, “Ntiwanyihakanye”, “Binkoze ku Mutima”, “Ufite uwo mwana”, “Amarira y’Ibyishimo” na “Saa Cyenda”.
Danny Mutabazi yavukiye mu Murenge wa Gishali mu Karere ka Rwamagana ahitwa Nyarugari. Uyu mugabo yatangiye kuririmba muri korali z’abana mu 2004.
– “Ntibigukange” ya Mufti OG
Umuraperi Mufti OG muri iki cyumweru yakoze mu nganzo asohora indirimbo yise “Ntibigukange”. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na The big pro beats.
– “Too Much” ya Dio Boy
Iyi ni indirimbo y’umusore Dio Boy. Yasohotse ku wa 26 Kanama 2022 ikorwa na Real Beat (I’m Real) muri Touch Records mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na Samy Switch afatanyije na Bagenzi Bernard.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!