Indirimbo ’Rush’ ya Ayra Star yaciye agahigo ko kuba indirimbo y’umuhanzi wo muri Nigeria, yarebwe inshuro zirenze miliyoni 300 kuri YouTube.
Chart Data itangaza imibare y’uko ibihangano byumvwa ku mbuga zitandukanye, yatangaje ko Ayra Star w’imyaka 22, ari we muhanzikazi wo muri Nigeria ubashije guca aka gahigo.
Aya makuru agitangazwa, benshi mu bafana b’uyu muhanzikazi, batanze ibitekerezo by’uko adakwiye kongera kugereranywa n’abandi bahanzi barimo Tiwa Savage, Yemi Alade, Simi n’abandi.
Oyinkansola Sarah Aderibigbe umaze kwamamara nka Ayra Star mu muziki, mu myaka mike amaze mu muziki akunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Ngozi’ yakoranye na Crayon, ‘Rush’ yaciye agahigo n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!