‘Fou De Toi’ yanditswe na Element Eleéeh ubusanzwe witwa Fred Robinson Mugisha, Bruce Melodie, Ross Kana n’umusizi Junior Rumaga. Ni imwe mu ndirimbo zikomeje kugenda zicengera mu bakunzi b’umuziki nyarwanda bitewe n’ubuhanga ikoranye mu miririmbire, amashusho n’injyana ikozemo.
Ni indirimbo yagiye hanze ku itariki 29 Gicurasi 2023. Amashusho yayo abereye ijisho yafatiwe i Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba muri hoteli yitwa ‘Chateau Le Marara’ andi afatirwa I Kigali mu karere ka Kicukiro muri hoteli iri mu Busanza yitwa ‘Ma Boutique Hotel’.
Element Eleéeh yanditse ku mbuga nkoranyamba ati “Sinabona icyo mbitura ku rukundo munyereka”.
Umuhanzi uhagaze neza mu gihe cy’imyaka 10 yihariye isoko ry’umuziki nyarwanda n’uwo mu karere, Bruce Melodie yanyarukiye mu hatangirwa ibitekerezo abwira Element Eleéeh ko yishimiye intera agenda atera mu muziki.
Yagize ati:”Ishyuke muvandimwe”.
Fred Robinson Mugisha w’imyaka 23 ni umuhanga mu gutunganya indirimbo, mu kuzandika, no kuririmba. Afite ibihembo yahawe n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda akesha ubuhanga mu gutunganya indirimbo.
Indirimbo ebyiri amaze guha abafaba be zakiriwe neza.Kuri Spotify kandi amaze kumvwa n’abarenga ibihumbi 200.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!