Hari hashize iminsi hacicikana amakuru avuga ko Meddy yaba ari gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi bakomeye bo muri Tanznia cyane muri Wasafi ariko hataramenyekana uwo ari we.
Mu gihe gishize uyu muhanzi yashyize hanze amashusho ari kumwe na Diamond muri Studio ya Wasafi bikekwa ko baba bari gukorana indirimbo ariko nabyo biracyari mu rujijo.
Muri icyo gihe Meddy yabwiye Wasafi Tv na Bongo5 ko yagiye muri Tanzania kumenyekanisha ibihangano bye ariko na none ari muri gahunda yo gukorana indirimbo n’abahanzi barimo abo muri Wasafi, Vanessa Mdee, Ben Pol, Alikiba n’abandi.
Ubu amakuru agezweho ni uko uyu muhanzi ari gukorana indirimbo na Mbosso wo muri Wasafi. Ibi byahamijwe na Bob Pro uri kuyikora.
Abinyujije mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram yerekanye aba bahanzi bombi bizihiwe bari kumwe nawe muri Studio, ati “Turakora ubutaruhuka, Meddy na Mbosso.’
Mu kiganiro na IGIHE, umuntu utashimye ko amazina ye atangazwa uri kumwe na Bob Pro yavuze ko yagiye muri Tanzania gukorera Meddy n’abandi bahanzi batandukanye atigeze atangaza amazina.
Ati “Ntabwo indirimbo ya Meddy na Mbosso irarangira iracyakorwa, gusa si Mbosso gusa hari n’abandi benshi ba hano Tanzania bari gukorana indirimbo na Meddy azahava amaze kubakorera ibyo bihangano byose nko mu byumweru bibiri.”
Amashusho agaragaza Meddy na Mbosso bari mu byishimo muri studio
Mbosso ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe muri Tanzania unafite ibihangano bikunzwe na benshi. Yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Hodari, Nadekezwa, Nipepee n’izindi nyinshi.
Kanda hano urebe Nidekezwa ya Mbosso



















TANGA IGITEKEREZO