00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indoneziya: Nta kugaragaza utwenda tw’imbere muri Miss World 2013

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 6 June 2013 saa 04:29
Yasuwe :

Abategura amarushanwa ya Nyampinga w’Isi 2013, basabwe ko kuri iyi nshuro hakurwamo igice cyo kwigaragaza kwa ba nyampinga bambaye utwambaro tw’imbere ’bikini’, bitewe n’uko azabera muri Indoneziya, igihugu kiri mu bya mbere ku Isi bigendera ku mahame n’imyemerere y’idini rya Islam.
Julia Morley, ukuriye itorwa rya nyampinga w’isi yasabye abakobwa bagera ku 137 bazitabira iri rushanwa kwambara imyambaro ikoreshwa cyane muri iki gihugu cy’abayisilamu cyemerewe gukorerwamo aya marushanwa (…)

Abategura amarushanwa ya Nyampinga w’Isi 2013, basabwe ko kuri iyi nshuro hakurwamo igice cyo kwigaragaza kwa ba nyampinga bambaye utwambaro tw’imbere ’bikini’, bitewe n’uko azabera muri Indoneziya, igihugu kiri mu bya mbere ku Isi bigendera ku mahame n’imyemerere y’idini rya Islam.

Julia Morley, ukuriye itorwa rya nyampinga w’isi yasabye abakobwa bagera ku 137 bazitabira iri rushanwa kwambara imyambaro ikoreshwa cyane muri iki gihugu cy’abayisilamu cyemerewe gukorerwamo aya marushanwa kuri iyi nshuro.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko inzego zitandukanye muri iki gihugu zikemanga byinshi kuri iri rushanwa.

Umuhanzi Lady Gaga aheruka kuvanwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo muri iki gihugu anengwa kuririmba yambaye imyenda bise iy’ishitani.

Tariki ya 28 Nzeri nibwo hazamenyekana uzaba Nyampinga w’isi.

Kuri iyi nshuro ntihazagaragara iki gice cyo kwiyerekana mu myambaro ya ’Bikini’

Nta wemerewe kuzigaragaza bimwe mu bice by'ibanga bye muri aya marushanwa
Mu matora ya Nyampinga 2013 ntihazagaragara utwenda tugufi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages