Nyuma yo kubatangariza ko Junior ari mu rutonde rw’abatunganya indirimbo bashobora kwerekeza muri Studio Bridge Recordz, ubu IGIHE twamenye ko yasinye n’iyi nzu mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 Kamena, kontaro y’imyaka ibiri.
Aganira na IGIHE, Jack Ross, umuyobozi mukuru ari nawe ny’ir’iyi Stdio yavuze ko bashatse guhangana na Supel Level bagarura Junior wari usanzwe uyikoramo kandi nabo bamuha amafaranga y’ikirenga.
Ati “Junior ubu yarahindutse twizeye ko abantu bamugana bazabyibonera kandi ku byavuzwe ko nyira Super Level akaba n’umujyanama wa Urban Boyz ariwe Richard ngo yahaye Piano ibihumbi 800.000 kugira ngo ajye gukorera yo natwe byatumye dufata Junior wari uvuye muri Super Level tumuha akayabo ka milliyoni imwe (1000,000,0000Rwfa) kugira ngo aze iwacu kuko arayakwiye ugereranyije n’aho yagejeje Urbana Boyz n’abandi bahanzi”.
Aganira na IGIHE, Junior we avuga ko yishimiye kugaruka muri Bridge Records, ati “Ejo narangije gusinya kontaro y’imyaka ibiri. Ikintu banyitegaho ngiye kubaha ibikorwa bishyashya kuko ari njye wari wayizanye i Nyamirambo kugira ngo mbahe ibintu bishyashya. Ubu bampaye ibihumbi magana arindwi y’u Rwanda (700,000Rwf)”.
Junior usubiye muri Bridge Recordz avuga ko ibihangano bye bishyashya agiye gushyira hanze muri iyi minsi birimo indirimbo ya ya Zizou Alpacino ari kumwe n’abahanzi benshi (Allstars), indirimbo nshya za Kamichi, Senderi Internatinal Hit n’izindi.
Dj Theo umujyanama akaba n’umuyobozi w’iyi studio hano mu Rwanda, we yabwiye IGIHE ko umwenda w’amafaranga ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (300,000Rwf) n’ibibazo by’ubwambuzi iyi Studio yashinjaga Junior byahise bikurwaho.



















TANGA IGITEKEREZO