00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intandaro y’umwuka mubi hagati ya Ayra Starr na Don Jazzy

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 21 April 2026 saa 11:54
Yasuwe :

Umuyobozi w’inzu ifasha abahanzi ya Mavin Records, Michael Collins Ajereh, wamenyekanye nka Don Jazzy, yatangaje ibitera ukutumvikana hagati ye n’abahanzi afasha bataramara igihe kinini mu muziki barimo na Ayra Starr.

Yabitangarije mu kiganiro cya “Who’s In The House” aho yemeje ko uku kutumvikana n’abahanzi afasha biterwa n’uko badashyira imbaraga mu kwamamaza umuziki wabo ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Yasobanuye ko ari na cyo gituma ahora mu makimbirane na Ayra Starr umaze kugira izina rinini mu bo areberera inyungu.

Ati “Mpora ndwana n’abahanzi banjye iteka kubera ko bagenda biguru ntege mu gushyira ku mbuga nkoranyambaga ubutumwa bwerekeye indirimbo zabo. Bashaka ko nta kintu kizijyaho, ntibashaka kugira icyo bazishyiraho cyangwa ngo biyamamaze ubwabo. Cyane cyane Ayra Starr, umbwira ko atari ngombwa kuko impano ye ihagije”.

Don Jazzy yagiriye inama abahanzi yo guhora berekana ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga bakabyaza umusaruro ayo mahirwe.

Don Jazzy ahora mu ntambara n'abahanzi areberera badashaka gushyira ibikorwa byabo ku mbuga nkoranyambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages