Ni ibirori bizabera Shooters Lounge Kimihurura ku wa 12 Kanama 2023 guhera ku isaha ya saa moya z’umugoroba.
Aba ba DJs bamaze ukwezi bahatana batoranyijwemo icumi binyuze ku majwi y’ababatoye kuri internet ndetse n’itsinda ry’inzobere mu kuvanga imiziki zigize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa.
Aba DJ icumi ba mbere bazitabira kimwe cya kabiri mu birori bizabera hirya no hino mu gihugu aho aba-DJs babiri bazajya bahatana imbere y'abafana hakavamo umwe utsinda.
Ni icyiciro kizasiga hamenyekanye batanu bazagera kuri final iteganyijwe mu Ukwakira 2023.
Umu-DJ uzegukana umwanya wa mbere azamara umwaka umwe ari Brand Ambassador wa Mützig ahabwe amasezerano ahwanye na 18,000,000 Frw azahabwa mu byiciro ndetse n’ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 5Frw.
Uwa kabiri azahabwa amasezerano y’umwaka umwe amugira Brand Ambassador afite agaciro ka miliyoni 12Frw azahabwa mu byiciro ndetse n’ibikoresho bifite agaciro ka 2,500,000Frw. Uzegukana umwanya wa gatatu azahabwa igihembo cya 2,500,000 Frw.
Irushanwa rya "Mützig Amabeats" rihuriza hamwe abavanga imiziki batandukanye biganjemo abakizamuka mu Rwanda, ryatangijwe n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc.
Ni irushanwa rigamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvangavanga umuziki bari hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Never Stop Starting.”






Ibitekerezo 0