Uyu muhanzikazi witabye Imana afite imyaka 56, kugeza ubu icyateje urupfu rwe ntikiramenyekana.
Perezida wa Irlande, Michael D Higgins ni umwe mu bashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanzikazi agenera umuryango we ubutumwa bwihariye.
Uyu mukuru w’igihugu mu butumwa bw’akababaro yanditse, yavuze ko igihugu kibuze umuntu w’ingenzi cyane n’ijwi ryihariye.
Yanditse agira ati “Mbega igihombo Irlande ihuye nacyo. Ku myaka ye mike yari umwe mu bahanzi bacu bakomeye kandi bafite impano mu myaka ya vuba aha, ni umwe bari bafite impano idasanzwe kandi ahuza bidasanzwe n’abamuteze amatwi.”
Minisitiri w’intebe wa Ireland, Leo Varadkar na we ni umwe mu bababajwe n’urupfu rw’ uyu muhanzikazi wavukiye Glenageary mu mujyi wa Dublin.
Ati “Mu by’ukuri mbabajwe no kumva urupfu rwa Sinéad O’Connor. Umuziki we wakundwaga ku Isi yose kandi impano ye yari ntagereranywa. Nihanganishije umuryango we, inshuti ze n’abantu bose bakunda umuziki we.”
Sinéad O’Connor asize abana bane barimo Jake Reynolds, Roisin Waters na Yeshua Bonadio.
Uyu muhanzikazi asize album 10, aho iya mbere yayikoze mu 1987 ayita “Lion And The Cobra” ikaba imwe mu zakunzwe cyane mu Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iyi yakurikiwe na “I Do Not Want What I Haven’t Got” yo mu 1990 iriho indirimbo yatumye yamamara cyane ku Isi “Nothing Compares 2 U” yandikiwe na Prince.
Kathryn Ferguson utunganya filime yatangarije BBC Radio 4 ko yari amaze iminsi mike avuganye na Sinéad O’Connor baganira kuri filime mbarankuru igaruka ku buzima bwe.
Iyi filime bise “Nothing Compares” biteganyijwe ko izasohoka ku wa 29 Nyakanga 2023.
Statement by President Michael D. Higgins on the death of Sinéad O’Connor https://t.co/4gAf2AC3Tb
— President of Ireland (@PresidentIRL) July 26, 2023
Really sorry to hear of the passing of Sinéad O’Connor.
Her music was loved around the world and her talent was unmatched and beyond compare.
Condolences to her family, her friends and all who loved her music.
Ar dheis Dé go Raibh a hAnam. https://t.co/JVHxz7Kv2Z
— Leo Varadkar (@LeoVaradkar) July 26, 2023
Umva hano “Nothing Compares 2 U” ya Sinéad O’Connor
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!