00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Irlande: Umuhanzikazi Sinéad O’Connor yitabye Imana

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 27 July 2023 saa 11:49
Yasuwe :

Mu gihugu cya Irlande benshi bashenguwe n’urupfu rw’umuhanzikazi Sinéad O’Connor wamamariye mu ndirimbo nka “Nothing Compares 2 U”.

Uyu muhanzikazi witabye Imana afite imyaka 56, kugeza ubu icyateje urupfu rwe ntikiramenyekana.

Perezida wa Irlande, Michael D Higgins ni umwe mu bashenguwe n’urupfu rw’uyu muhanzikazi agenera umuryango we ubutumwa bwihariye.

Uyu mukuru w’igihugu mu butumwa bw’akababaro yanditse, yavuze ko igihugu kibuze umuntu w’ingenzi cyane n’ijwi ryihariye.

Yanditse agira ati “Mbega igihombo Irlande ihuye nacyo. Ku myaka ye mike yari umwe mu bahanzi bacu bakomeye kandi bafite impano mu myaka ya vuba aha, ni umwe bari bafite impano idasanzwe kandi ahuza bidasanzwe n’abamuteze amatwi.”

Minisitiri w’intebe wa Ireland, Leo Varadkar na we ni umwe mu bababajwe n’urupfu rw’ uyu muhanzikazi wavukiye Glenageary mu mujyi wa Dublin.

Ati “Mu by’ukuri mbabajwe no kumva urupfu rwa Sinéad O’Connor. Umuziki we wakundwaga ku Isi yose kandi impano ye yari ntagereranywa. Nihanganishije umuryango we, inshuti ze n’abantu bose bakunda umuziki we.”

Sinéad O’Connor asize abana bane barimo Jake Reynolds, Roisin Waters na Yeshua Bonadio.

Uyu muhanzikazi asize album 10, aho iya mbere yayikoze mu 1987 ayita “Lion And The Cobra” ikaba imwe mu zakunzwe cyane mu Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi yakurikiwe na “I Do Not Want What I Haven’t Got” yo mu 1990 iriho indirimbo yatumye yamamara cyane ku Isi “Nothing Compares 2 U” yandikiwe na Prince.

Kathryn Ferguson utunganya filime yatangarije BBC Radio 4 ko yari amaze iminsi mike avuganye na Sinéad O’Connor baganira kuri filime mbarankuru igaruka ku buzima bwe.

Iyi filime bise “Nothing Compares” biteganyijwe ko izasohoka ku wa 29 Nyakanga 2023.

Umva hano “Nothing Compares 2 U” ya Sinéad O’Connor

Sinéad O'Connor yitabye Imana afite imyaka 56

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .