Abahanzi Kamichi na Mico baragaragaza kutumvikana no gushwanira ubuyobozi mu njyana ya Afrobeat bahuriyeho bombi.
Ibi byagaragariye mu gitaramo cya PGGSS III giheruka kubera kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Ngoma aho Mico yavuze ko ari ’Umwami w’injyana ya Afrobeat’ Kamichi nawe akamusubiza avuga ko ari ‘Umwami w’abami’ muri iyo njyana.
Mico yabwiye IGIHE ko yavuze ayo magambo ashaka gusobanura ko muri iki gihe yumva ari we muhanzi ukora injyana ya Afrobeat igezweho neza kurusha abandi bose bayikora mu Rwanda.
Mico yagize ati “Navuze ko ndi umuyobozi wa Afrobeat muri Leta y’i Kigali. Nashatse kuvuga ko iyi njyana ari njye muntu uyikora neza nta bwoba nari mfite nta n’ubwo nteze kugira.”
Ubwo twamuhamagaraga kuri telephone ye igendanwa, Kamichi yavuze ko atajya akunda guhangana kandi ko na Mico badahanganye. Yavuze ko ubwo twamuhamagaraga yari kumwe na Mico muri studio ya Supel Level buri wese akora indirimbo ukwe kandi ko nta kibazo na kimwe bafitanye.
Kamichi asobanura ko ayo magambo Mico yavuze atanayumvise.
Ati “Sinkunda bifu [ubushyamirane] nta bifu mfitanye nawe arashaka kwitwikira.”
Asobanura kuri ayo magambo yavuze, Kamichi yagize ati “Nashatse kuvuga ko abarimo bose ari abami. Noneho ni njyewe umwami w’abami muri iyo njyana.”
Abahanzi bakora injyana zimwe hano mu Rwanda bakunze kugirana amakimbirane ya hato na hato.
Uretse gupfa injyana, nta n’umwe mu bahanzi nyarwanda [yewe n’abatazwi n’abadakunzwe] ujya upfa kwemera ko mugenzi we amurusha hatarinze kuba impaka za ’ngo turwane’.
Hano mu Rwanda abahanzi hafi ya bose bo mu njyana za Hip-Hop, R&B, Dancehall basigaye bazivangamo n’injyana ya Afrobeat isa nk’ikunzwe kurusha izindi.
Binyuze muri Salax Awards, King James niwe uheruka guhabwa igihembo cy’umuhanzi witwaye neza mu njyana ya Afrobeat hano mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO