Iri tsinda ritegerejwe mu gitaramo bise “The Blu*3 Reunion” giteganyijwe tariki 14 Ukuboza mu 2023 mu mujyi wa Kampala kuri Protea Skyz Hotel.
Iyi nkuru nziza ku bakunze indirimbo zirimo “Hitaji”, “Nzijukira”, “Where You Are”, “ Burn”, n’izindi yemejwe na Lilian Mbabazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yamenyesheje abakunze umuziki w’aba bagore ko bahura bakiyibutsa ibihe banyuranyemo n’iri tsinda mu myaka isaga 20 ishize.
Yagize ati “Muze twiyibutse bya bihe kandi dusakaze urukundo.”
Uku kwihuza kubayeho nyuma yaho mu 2018 Cindy Sanyu wabanje kuva muri iri tsinda atangarije ko yiteguye gukora igishoboka cyose Blu*3, ikongera kuririmbana nyuma yo gusanga nta n’umwe muri bo wageze ku byo bagezeho bagikorana ari batatu.
Blu*3 yihuje mu 2004 nyuma yo kwitabira irushanwa rya Coca Cola Popstars.
Iri tsinda ryegukanye ibihembo bitatu bya PAM Awards, bibiri bya Kisima Awards, Channel O Music Video Awards, batandukanye bamaze gukora album ebyiri Hitaji (2004) na Burrn (2007).
I hope y’all ain’t joking!! https://t.co/H1S8pHURiq
— Sheilah C Gashumba (@SheilahGashumba) December 6, 2023
Umva “Hitaji” imwe mu ndirimbo za Blu*3 zakunzwe
“Where you are” indirimbo Blu*3 yahuriyemo na GoodLyfe


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!