Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026. Cyatewe inkunga na Airtel Rwanda, Tecno, Engen, Centrika ndetse n’ikinyobwa Mützig.
Kwicara muri iki gitaramo mu byicaro bya ‘Upper Zone’ ni 10.000 Frw, ‘Lower Zone’ ni 20.000 Frw, ‘Ground Floor’ ni 25.000 Frw, ‘Premium Zone’ ni 30. 000 Frw, ‘CIP Zone’ ni 50.000 Frw mu gihe mu byicaro bya ‘Corporate Zone’ ari 100.000 Frw.
Ushaka kugura itike anyura kuri www.ticget.rw, cyangwa agakanda *513*01*4#.
Byitezwe ko nyuma y’iki gitaramo, The Ben azifatanya na Bruce Melodie mu bitaramo bizenguruka Igihugu ateganya gukora mu 2026.
Kugeza ubu The Ben ari mu myiteguro y’iki gitaramo yatangije mu 2024.
Ni igitaramo umwaka ushize yari yatumiyemo abahanzi batandukanye biganjemo abo mu Rwanda ndetse na Otile Brown wari waturutse muri Kenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!