00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Iya menshi ni ibihumbi 100 Frw: Amatike yo mu gitaramo kizahuriramo The Ben na Bruce Melodie yagiye hanze

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 13 December 2025 saa 07:06
Yasuwe :

Amatike yo kwinjira mu gitaramo ‘The Nu-Year Groove’ The Ben agiye gukora ku nshuro ya kabiri, agahuriramo na Bruce Melodie yashyizwe hanze aho iya menshi ari ibihumbi 100 Frw.

Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026. Cyatewe inkunga na Airtel Rwanda, Tecno, Engen, Centrika ndetse n’ikinyobwa Mützig.

Kwicara muri iki gitaramo mu byicaro bya ‘Upper Zone’ ni 10.000 Frw, ‘Lower Zone’ ni 20.000 Frw, ‘Ground Floor’ ni 25.000 Frw, ‘Premium Zone’ ni 30. 000 Frw, ‘CIP Zone’ ni 50.000 Frw mu gihe mu byicaro bya ‘Corporate Zone’ ari 100.000 Frw.

Ushaka kugura itike anyura kuri www.ticget.rw, cyangwa agakanda *513*01*4#.

Byitezwe ko nyuma y’iki gitaramo, The Ben azifatanya na Bruce Melodie mu bitaramo bizenguruka Igihugu ateganya gukora mu 2026.

Kugeza ubu The Ben ari mu myiteguro y’iki gitaramo yatangije mu 2024.

Ni igitaramo umwaka ushize yari yatumiyemo abahanzi batandukanye biganjemo abo mu Rwanda ndetse na Otile Brown wari waturutse muri Kenya.

Aba make bazishyura ibihumbi 10 Frw mu gitaramo cya The Ben na Bruce Melodie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages