Abahanzi Jay Polly, King James, Knowless na Ama-G The Black bari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe bazaririmba mu muhango wo Kwita Izina uzaba kuri uyu wa 22 Kamena 2013.
Umuhanzi ukomeye uzaza muri ibi birori ni uwitwa Kevin Lyttle (uzwi cyane mu ndirimbo “Turn Me On” ndetse waririmbanye n’abahanzi b’ibyamamare nka Flo Rida, Shaggy n’abandi.
Abandi bahanzi bitezwe ni Ali Kiba wo muri Tanzaniya, nk’uko tubikesha The Newtimes ndetse n’umuhanzi Kidum uzita izina imwe mu ngagi.
Igitaramo kizabera kuri Stade ya Musanze guhera saa cyenda z’Amanywa (3PM).
IGIHE tubijeje kuzabagezaho LIVE imihango yo kwita izina.



















TANGA IGITEKEREZO