00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jay Polly yimwe amashusho y’indirimbo "Hisha mu nda"

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 9 May 2013 saa 09:54
Yasuwe :

Umuhanzi Jay Polly yahuye n’ikibazo cyo kubura amafaranga yo kwishyura amashusho y’indirimbo ye ‘Hisha mu nda’ yari amaze igihe kigera ku mwaka arimo gutunganywa n’umwe mu batunganya amashusho uzwi ku izina rya Arnold, kandi iyo ndirimbo yatangiye gukina hamwe.
Aganira na IGIHE Arnold yagize ati: “Jay Polly yaraje areba aho indirimbo ye igeze hanyuma asanga narayirangije, musabye amafaranga ambwira ko ntayo afite ko bishobotse ashobora kuzayabona nko ku wa Gatanu. Njye rero bitewe n’uko (…)

Umuhanzi Jay Polly yahuye n’ikibazo cyo kubura amafaranga yo kwishyura amashusho y’indirimbo ye ‘Hisha mu nda’ yari amaze igihe kigera ku mwaka arimo gutunganywa n’umwe mu batunganya amashusho uzwi ku izina rya Arnold, kandi iyo ndirimbo yatangiye gukina hamwe.

Aganira na IGIHE Arnold yagize ati: “Jay Polly yaraje areba aho indirimbo ye igeze hanyuma asanga narayirangije, musabye amafaranga ambwira ko ntayo afite ko bishobotse ashobora kuzayabona nko ku wa Gatanu. Njye rero bitewe n’uko indirimbo ye yari imaze igihe kinini muri studio, nahisemo kuyishyira hanze ariko nyiha gusa ikiganiro cyo kuri Televisio y’ u Rwanda cyitwa "Ishusho ku muziki nyarwanda" . Nta wundi muntu n’umwe uyemerewe ndetse na nyir’ubwite kugeza anyishyuye”.

Jay Polly ntiyakunze kutuvugisha ngo tumenye ikibazo yahuye nacyo cyatumye abura uko yishyura indirimbo ye, twamuhamagaraga kuri telefone akanga kuyitaba , akayikupa.

Umuhanzi Jay Polly ufite abakunzi batari bake ntiyagaragaye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 3.

Umva indirimbo ’ Hisha Mu nda’ ya Jay Polly.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages