Jay-Z yabigarutseho mu kiganiro cyasohotse ku wa 24 Werurwe 2026 yagiranye na GQ. Amakuru yari ahari ashinja uyu muraperi ko mu bitaramo bya Super Bowl Halftime Show bya 2025 yahisemo kujya ku ruhande rwa Kendrick Lamar mu makimbirane amaze igihe kikini hagati ye na Drake.
Yasobanuye ko yahisemo ko Kendrick Lamar ayobora ibi bitaramo bya Super Bowl kubera ko Kendrick Lamar yagize umwaka mwiza wa 2025, ayoboye umuziki.
Ati “Nahisemo uyu mugabo [Kendrick] kuko yari yagize umwaka mwiza ariko ntabwo byari bimwe byo kwifatanya mu ntambara”.
Jay-Z yanatangaje ko atazi neza niba amakimbikirane atakiri ngombwa mu njyana za Hip-hop na Rap. Yongeyeho ko amakimbirane acamo ibice uruganda rw’imyidagaduro kandi agatuma abantu batsikamirwa abandi bakangirizwa amazina.
Yaburiye abafana banga abahanzi runaka avuga ko bidakwiye ko babangamira ituze ry’ubuzima bw’abahanzi harimo n’abana babo.
Jay-Z uyobora akaba ari na we washinze inzu ifasha abahanzi izwi nka ‘Roc Nation’, yemeje ko Hip-hop izinjiza agatubutse kurushaho ari uko amakimbirane yacitse burundu mu baraperi.
Kendrick Lamar yakoze igitaramo cy’amateka cyabaye hagati mu mukino wa Super Bowl ku wa 9 Gashyantare 2025. Cyabereye muri New Orleans. Cyanditse amateka mu mu gukurikiranwa n’abantu benshi mu muziki wa Leta Zunze ubumwe za Amerika kuko cyakurikiwe n’abantu miliyoni 133, gihita gikuraho aka gahigo kari gafitwe na Michael Jackson.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!