00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean Pierre H yujuje umwaka ari muri muzika

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 21 June 2013 saa 02:39
Yasuwe :

Jean Pierre H watangiye gushyira hanze igihangano cye cya mbere muri Kamena 2012 avuga ko atazigera yibagirwa ukwezi kwa Kamena doreko yujuje umwaka agiye mu ruhando rwa muzika, kuko aribwo inzozi ze muri muzika zagiye ahabona. Jean Pierre H azwi mu ndirimbo nka ‘Rwanda Watuboneye Izuba’, ‘Ndabaga’ n’izindi. Mu mwaka wa 2012 nibwo yashyize ahagaragara indirimbo zigera kuri enye zose zifite amashusho.
Aganiria na IGIHE, JEAN Pierre H yadutangarije ko akomeje gushyira ingufu mu buhanzi (…)

Jean Pierre H watangiye gushyira hanze igihangano cye cya mbere muri Kamena 2012 avuga ko atazigera yibagirwa ukwezi kwa Kamena doreko yujuje umwaka agiye mu ruhando rwa muzika, kuko aribwo inzozi ze muri muzika zagiye ahabona.
Jean Pierre H azwi mu ndirimbo nka ‘Rwanda Watuboneye Izuba’, ‘Ndabaga’ n’izindi. Mu mwaka wa 2012 nibwo yashyize ahagaragara indirimbo zigera kuri enye zose zifite amashusho.

Aganiria na IGIHE, JEAN Pierre H yadutangarije ko akomeje gushyira ingufu mu buhanzi nubwo imbogamizi zitabura. Yagize ati: “Ntibiba byoroshye muzika isaba ibintu byinshi n’amikoro aba ari ngombwa, ariko umuntu aragerageza, urebye hano mu Rwanda gukora indirimbo enye cyangwa eshanu mu mwaka umwe n’amashusho yazo ntabwo ari ibintu biba byoroshye cyane, kuko n’umusaruro uva mu bihangano aba ari muke ariko kubera gukunda uwo murimo no gushaka gutanga ubutumwa umuntu aba afite ugasanga rimwe na rimwe izindi nyungu umuntu azirengagiza”.

Jean Pierre H ubusanzwe aririmba indirimbo zivuga ku Rwanda muri rusange, ibyiza birutatse, iterambere, gukunda Igihugu, Ubumwe n’Ubwiyunge, Ubutwali, Agaciro n’ishema by’abanyarwanda.

Akomeza avuga ko indirimbo zizaba zigize Album ye ya mbere azigeze kure, kandi anabwira abakunzi b’ibihangano bye ko atazatezuka ku gukomeza kubaha indirimbo nziza.

Reba zimwe mu ndirimbo amaze gukorera amashusho.

Iyi n’indirimbo yise "Ndabaga" yafatanyije na Mariya Yohana.

Iyi yitwa "Kundwa Rwanda".

"Twese turasa" nayo n’indirimbo ya Jean Pierre H.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages