00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jean Pierre yakoze indirimbo ivuga ku mateka ya Ndabaga

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 6 May 2013 saa 06:10
Yasuwe :

Umuhanzi Jean Pierre H yakoze indirimbo ivuga amateka ya Ndabaga afatanyije na Mariya Yohana, iyo ndirimbo ikaba yarageze hanze ku itariki ya 7 Werurwe 2013. Muri iyo ndirimbo hari amagambo yaririmbye agira at: “ Ndabaga wabaye intwari ku rugerero werekanye abakobwa ko bashoboye”.
Aganira na IGIHE, Jean Pierre yagize ati: “ Biranshimisha cyane uburyo "Ndabaga" yakiriwe, nyuma yo kuyishyira ahagaragara nagiye nakira ubutumwa butandukanye n’aho nanyuraga barabimbwiraga ko bashimishijwe no (…)

Umuhanzi Jean Pierre H yakoze indirimbo ivuga amateka ya Ndabaga afatanyije na Mariya Yohana, iyo ndirimbo ikaba yarageze hanze ku itariki ya 7 Werurwe 2013. Muri iyo ndirimbo hari amagambo yaririmbye agira at: “ Ndabaga wabaye intwari ku rugerero werekanye abakobwa ko bashoboye”.

Aganira na IGIHE, Jean Pierre yagize ati: “ Biranshimisha cyane uburyo "Ndabaga" yakiriwe, nyuma yo kuyishyira ahagaragara nagiye nakira ubutumwa butandukanye n’aho nanyuraga barabimbwiraga ko bashimishijwe no kumva amateka ya Ndabaga mu ndirimbo.”

Jean Pierre H, ni umuhanzi usanzwe aririmba indirimbo zivuga ku mateka y’U Rwanda, Ubwiza bw’U Rwanda n’Iterambere igihugu kigezeho, Ubumwe n’Ubwiyunge bw’abanyarwanda, n’Umuco wo gukunda igihugu.

Izindi ndirimbo Jean Pierre asanganywe harimo: Rwanda watuboneye izuba, Kundwa Rwanda, Twese turasa, zose akaba yaramaze kuzikorera amashusho.
Muri gahunda Jean Pierre H afite kugeza ubu, ni ugukora cyane kugeza arangije Album ye ya mbere yifuza gushyira ahagaragara mu gihe cya vuba.

Reba amashusho y’indirimbo " Ndabaga" ya Jean Pierre.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages