00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeff yatunganyije Album ya mbere mu rwego rwo gufasha abakene

Yanditswe na
Kuya 20 September 2013 saa 09:17
Yasuwe :

Rasta Jeff, usanzwe uririmba mu njyana ya Reggae yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Umurimo”, indirimbo iri mu zigize Album ye ya mbere yifuza gushyira hanze mu rwego rwo gufasha abanyeshuri b’ababakene.
Aganira na IGIHE, Jeff yavuze ko aheruka gutegura igitaramo muri Werurwe uyu mwaka ngo afashe abana b’abanyeshuri mu mashuri abanza b’abakene ariko icyo gitaramo nticyitabirwa. Avuga ko nyuma yaje gusanga uburyo bwiza yakora ari ukurangiza gutunganya Album ye ya mbere, (…)

Rasta Jeff, usanzwe uririmba mu njyana ya Reggae yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Umurimo”, indirimbo iri mu zigize Album ye ya mbere yifuza gushyira hanze mu rwego rwo gufasha abanyeshuri b’ababakene.

Aganira na IGIHE, Jeff yavuze ko aheruka gutegura igitaramo muri Werurwe uyu mwaka ngo afashe abana b’abanyeshuri mu mashuri abanza b’abakene ariko icyo gitaramo nticyitabirwa. Avuga ko nyuma yaje gusanga uburyo bwiza yakora ari ukurangiza gutunganya Album ye ya mbere, akayimenyekanisha nuko nyuma agatangira kuyigurisha akazabona uburyo ashyigikira abo bana.

Yagize ati “Kuko ntari namenyekana cyane, sinabashije kubona abafana bitabira igitaramo nari narateguye Kimisagara, ariko ndizera ko izi ndirimbo zanjye ziri butangire kumenyekana, bityo nkazagurisha Album yanjye ya mbere ngafasha abanyeshuri b’Ababakene nabonye muri Gitega”.

Rasta Jeff afite indirimbo 12 zigize iyi Album ye ya mbere yise “Umunyembaraga”.

Reba amashusho y’indirimbo “Umurimo” ya Jeff:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages