Uku kutanyurwa kwatewe n’ikibazo cy’amasaha cyatumye umuraperi Ish Kevin adataramira abakunzi be, mu gitaramo cya Friends of Amstel Fest cyabaye ku mugoroba wa tariki 24 Kamena 2023 muri Parking ya BK Arena.

Amakuru avuga ko mbere y’uko igitaramo gitangira, abagiteguye bari bahawe kugeza saa tatu z’ijoro ubundi bagafunga.

Ni amasaha agoranye ku bakunzi b’ibitaramo dore ko n’abahanzi ubwabo bavuga ko bavuye ku rubyiniro badahaye abakunzi babo ibyo bakagombye kubaha.

Ariel Wayz yagiye ku rubyiniro saa moya n’igice nyuma ya Shauku Band. Uyu muhanzi yafatanyije n'abarimo Keny Mirasano n’umwe bakobwa bagize itsinda rya Seastars, aririmba indirimbo zirimo ‘You Should Know’ , ‘Nyobora’, ‘Away’, asoreza kuri ‘Shayo’.

Mu minota 15 yamaze ku rubyiniro yakoze iyo bwabaga, gusa avuga ko atatanze ibyo yari yateguye.

Ati "Igitaramo cyari cyiza gusa iminota yari mike abakunzi bacu bihangane, ubwo tuzakomezanya ubutaha ni duhabwa umwanya uhagije."

Bwiza yahishuye izina rya album ye ya mbere aha icyubahiro Yvan Buravan

Bwiza yageze ku rubyiniro aririmba indirimbo zirimo ‘Ready’, ‘Exchanges’ na ‘Do Me’ aherutse gushyira hanze.

Uyu muhanzi yaririmbanye n’abafana indirimbo ‘Malaika’ ya Yvan Buravan mu rwego rwo gukomeza gusigasira ibigwi yasize.

Nyuma y’iyi ndirimbo yahise yereka abakunzi be izina rya album ye ya mbere yise " My Dream" avuga ko yayitiriye inzozi afite ze afite mu muziki.

Nyuma y'igitaramo yagize ati "My Dream ni album yanjye nshya irasohoka vuba aha biterenze muri Nzeri, byinshi byararangiye vuba aha murayumva, ni inzozi zanjye mfite mu muziki."

Johnny Drille yaririmbye iminota mike, asigara ariza inkumi z’i Kigali

Johnny Drille wari utegerejwe na benshi yageze ku rubyiniro saa mbiri n’iminota 40, ubwo hari hasigaye iminota 20 ngo igitaramo gisozwe.

Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Nigeria yaririmbye indirimbo zirimo "Wait For Me" yazamuye amarangamutima ya benshi, "Believe Me (What Have You Done To Me)" na "How are my Friend".

Uyu muhanzi wagereye rimwe na Ish Kevin ahabereye igitaramo, yahise asezera abakunzi be amanuka hasi anyura mu bafana agenda abasuhuza.

Nyuma yo kugera aho abahanzi bitegurira yagaragaje ko atanyuzwe bitewe n’urukundo yeretswe mu gihe gito yumvaga yakomeza, gusa asezeranye abakunzi be ko azagaruka vuba aha.

Uyu muhanzi wagiye atamaze ipfa abari bamutegereje yakurikiwe n’abantu batandukanye biganjemo inkumi, bari banze ko agenda atabaramukije.

Ni igitaramo cyarangiye bamwe bacyinjira aho cyabereye, bakomeza kubaza bati 'Ni iki cyabaye ku buryo igitaramo kirangira aya masaha aribwo amasaha yo gusohoka ageze'.

Abakunzi b'umuziki bawukase bivayo
Abakunzi b'umuziki bawukase bivayo
Ariel Wayz yakoze iyo bwabaga ashakira ibyishimo abakunzi be mu minota mike yari afite
Ariel Wayz yakoze iyo bwabaga ashakira ibyishimo abakunzi be mu minota mike yari afite
Abaririmbye muri iki gitaramo bakoze benshi ku mutima
Abaririmbye muri iki gitaramo bakoze benshi ku mutima
Iyo umaze kumva uburyohe bw'umuziki ufata amashusho azahora akwibutsa ibyo bihe
Iyo umaze kumva uburyohe bw'umuziki ufata amashusho azahora akwibutsa ibyo bihe
Iyo bigeze ku ndirimbo ukunda kwifata ntibiba bigishobotse
Iyo bigeze ku ndirimbo ukunda kwifata ntibiba bigishobotse
Inkweto Ariel Wayz yaserukanye muri iki gitaramo ni uko zari zimeze
Inkweto Ariel Wayz yaserukanye muri iki gitaramo ni uko zari zimeze
Inkumi z'i Kigali zishimiye iki gitaramo nubwo bitamaze umwanya
Inkumi z'i Kigali zishimiye iki gitaramo nubwo bitamaze umwanya
Inkumi z'i Kigali zari zabukereye
Inkumi z'i Kigali zari zabukereye
Igitaramo cyarangiye aribwo bamwe bacyinjira
Igitaramo cyarangiye aribwo bamwe bacyinjira
Bwiza yatunguye abakunzi be abaririmbira indirimbo ya Yvan Buravan
Bwiza yatunguye abakunzi be abaririmbira indirimbo ya Yvan Buravan
DJ Brianne yafatanyije na MC Nario gushyushya abitabiriye iki gitaramo
DJ Brianne yafatanyije na MC Nario gushyushya abitabiriye iki gitaramo
Uburyohe bw'umuziki bwageze kuri benshi
Uburyohe bw'umuziki bwageze kuri benshi
Umwambaro Johnny Drille uri mu bakomeye muri Nigeria yaserukanye
Umwambaro Johnny Drille uri mu bakomeye muri Nigeria yaserukanye
Nyuma yo kubona ko igitaramo kirangiye kare, bamwe batangiye kuganira mu matsinda, ari nako babwira abatarahagera kuba bashaka ahandi bakomereza gahunda ya weekend
Nyuma yo kubona ko igitaramo kirangiye kare, bamwe batangiye kuganira mu matsinda, ari nako babwira abatarahagera kuba bashaka ahandi bakomereza gahunda ya weekend
Ni uku Bwiza yaserutse yambaye hasi muri iki gitaramo
Ni uku Bwiza yaserutse yambaye hasi muri iki gitaramo
Ni igitaramo cyateguriwe inshuti z'ikinyobwa cya Amstel
Ni igitaramo cyateguriwe inshuti z'ikinyobwa cya Amstel
Kubera urukundo yeretswe bikamukora ku mutima, Johnny Drille yatangarije abanya-Kigali ko agomba kugaruka vuba aha
Kubera urukundo yeretswe bikamukora ku mutima, Johnny Drille yatangarije abanya-Kigali ko agomba kugaruka vuba aha
Johnny Drille yavuye mu gitaramo atabishaka, abakunzi be bakimukeneye
Johnny Drille yavuye mu gitaramo atabishaka, abakunzi be bakimukeneye
Johnny Drille yatunguwe n'urugwiro yeretswe muri iki gitaramo nubwo byari iby'akanya gato
Johnny Drille yatunguwe n'urugwiro yeretswe muri iki gitaramo nubwo byari iby'akanya gato
Johnny Drille yakozwe ku mutima n'urukundo yeretswe ku nshuro ya kabiri ataramiye i Kigali
Johnny Drille yakozwe ku mutima n'urukundo yeretswe ku nshuro ya kabiri ataramiye i Kigali
Benshi baryohewe n'umuziki ku buryo igitaramo cyarangiye batabishaka
Benshi baryohewe n'umuziki ku buryo igitaramo cyarangiye batabishaka
Johnny Drille yageze aho ajya mu bafana, nyuma yo kubona ko agiye bagikeneye kumubona abataramira
Johnny Drille yageze aho ajya mu bafana, nyuma yo kubona ko agiye bagikeneye kumubona abataramira

Ushobora kureba andi mafoto menshi unyuze hano

Amafoto: Habyarimana Raoul

Video: Confiance Bizimana