Uyu muhanzi yagaragaye mu birori byabaga ku nshuro ya 12 by’abanyeshuri basoje amasomo muri Cavendish University i Kampala muri Uganda.
Ibi birori byabaye ku wa 10 Kanama 2023 bibaye nyuma y’urugendo uyu muhanzi akubutsemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari mu bikorwa bitandukanye birimo ibirori by’umwana we Abba Marcus Mayanja wasoje amashuri yisumbuye.
Chameleone yigeze gutangaza ko akiri muto yaretse amasomo ye agakurikira umuziki, gusa yahisemo gusubukura amasomo nyuma yo kugira aho agera muri muzika.
Uyu muyobozi wa Leone Island Music Empire mu 2018 yatunguye benshi ubwo yatangazaga ko yasoje cyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) muri Kyambogo University dore ko benshi bari bazi ko atiga.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!