‘Guluma’ ni ijambo ry’Ikigande risobanura ‘Kubabazwa’. Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Madebeats, naho amashusho akorwa na Sacha Vybz umaze kwigarurira abahanzi benshi bakorera umuziki mu Rwanda no muri Afurika y’Iburasirazuba.
Jules Sentore yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo byaturutse ku gitaramo aba bahanzi bombi bahuriyemo mu ntangiro z’umwaka ushize.
Ati “Igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse kuri twese ariko ahanini kuri Yese Oman Rafiki wadufashije kwandika iyi ndirimbo. Ni umwanditsi w’indirimbo muri Uganda yandikiye Radio & Weasel, Bebe Cool, Bobi Wine na Iryn Ntale ajya amwandikira.”
Yakomeje ati“Igitekerezo nyamukuru cyaturutse ku gitaramo cya Kigali Jazz Junction twahuriyemo, nyuma y’igitaramo nibwo twinjiye muri studio dutangira gutunganya ariko kubera imishinga myinshi twari dufite twemeranya ko izajya hanze muri uyu mwaka ariko indirimbo ni iyanjye.”
Iyi ndirimbo yiganjemo ubutumwa bw’urukundo, Sentore we avuga ko burya umuntu ashobora kubana n’undi atari uko bafite ibya mirenge ahubwo bike bafite bakabinezererwamo kandi urukundo rwabo rugakomeza kuba ubukombe.
Ati “Ubirebye mu ndirimbo mba ndi umushoferi, ndi umuntu udahagaze neza mu mikoro ariko nyuma tukaza kubona umuterankunga, akadufasha mu kazi k’ubushoferi umukobwa we aba ari umuntu ushushanya n’amarangi na we nk’umunyabugeni nkamubonera umuntu ugomba kumutera inkunga mu kazi. Mu rugo byarangiye muri iyi ndirimbo turi kubyishimira na we yerekana amafoto yari yarashushanyije.”
Jules Sentore muri uyu mwaka yavuze ko ari kwitegura igitaramo cy’imbaturamugabo kizaba muri Nyakanga. Ngo intego yacyo n’uko kizaba cyitwa azabitangaza mu minsi ir’imbere.



















TANGA IGITEKEREZO