00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Junior arabarizwa muri Unlimited Records

Yanditswe na

Munyentwari Patrick

Kuya 17 June 2013 saa 04:45
Yasuwe :

Hashize igihe hibazwa aho Producer Junior abarizwa nyuma yo kuva muri Studio ebyiri zose; ariko IGIHE twamenye ko uyu munyamuziki ubu yahisemo kuba ashinze ibirindiro muri Unlimited Recordsi Nyamirambo.
Uyu Junior byavuzwe kenshi ko yambuye Studio ya Bridge Recordz amafaranga agera ku bihumbi 300, ubwo yahavaga yerekeza muri The Super Level, ariko ubu naho ntakihakorera kubera imikorere mibi yanenzwe bigatuma yerekeza ahandi.
Junior ufatwa nk’umwe mu ba Producer bakomeye mu Rwanda, (…)

Hashize igihe hibazwa aho Producer Junior abarizwa nyuma yo kuva muri Studio ebyiri zose; ariko IGIHE twamenye ko uyu munyamuziki ubu yahisemo kuba ashinze ibirindiro muri Unlimited Recordsi Nyamirambo.

Uyu Junior byavuzwe kenshi ko yambuye Studio ya Bridge Recordz amafaranga agera ku bihumbi 300, ubwo yahavaga yerekeza muri The Super Level, ariko ubu naho ntakihakorera kubera imikorere mibi yanenzwe bigatuma yerekeza ahandi.

Junior ufatwa nk’umwe mu ba Producer bakomeye mu Rwanda, kubera indirimbo zimwe na zimwe yakoze zamenyekanye, ndetse zikanakundwa cyane nka “Reka Mpfukamwe”, “Ibitenge” n’izindi zagiye zigaragaramo cyane itsinda Urban Boyz n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda.

Junior wakunze gukorana na Lick lick we yirinze kugira byinshi atangaza n’ubwo amakuru y’abakurikiranira hafi ibya muzika yemeza ko ari muri Unlimited Records

Kugeza ubu haribazwa niba Producer Junior ukora indirimbo zigakundwa azatinda muri iyi Studio cyangwa se niba bishobora guhinduka, twe nka IGIHE tukazakomeza kubakurikiranira amakuru ye.

Aha Junior yari ari muri Supel Level, studio aheruka kwirukanwamo
Junior yabaye ashinze ibirindirop muri Unlimited Records
Junior azwiho gukora indirimbo zikundwa cyane za Urban Boyz, Senderi, Riderman n'abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages