Ikiriyo cy’uyu muraperi wamamamaye mu itsinda rya Migos giteganyijwe ku wa 11 Uguhshyingo 2022 mu mujyi wa Atlanta.
Ni ikiriyo kizahuza abantu basaga ibihumbi 21 mu nyubako y’imikino ya State Farm Arena iri mu mujyi wa Atlanta, isanzwe ikoresha n’ikipe ya Atlanta Hawks ikina muri shampiyona ya NBA.
Usibye Justin Bieber , abandi bazaririmba muri uyu muhango wo guherekeza bwa nyuma uyu muraperi harimo bagenzi be Quavo na OffSet bari bahuriye mu itsinda rya Migos.
Quavo na OffSet batangiranye na TakeOff itsinda rya Migos kuva mu 2008 bakunzwe bikomeye mu muziki wa Trap na Hip hop.
Ntabihangano Justin Bieber afitanye na TakeOff gusa yagiye akorana cyane na Quavo hakiyongeraho indirimbo ebyiri "What You See" na "Looking for You" yakoranye n’itsinda rya Migos.
Justin Bieber amaze iminsi asubitse ibitaramo bizenguruka Isi byari bigamije kumenyekanisha album ye ‘ Justice ’ kubera ibibazo by’ubuzima, icyakora amakuru ava mu muryango we yemeza ko uyu muhanzi w’imyaka 28 azaririmba mu muhango wo gusezera bwa nyuma TakeOff.
TakeOff yitabye Imana tariki 01 Ugushingo 2022 aguye mu mujyi wa Houston aho yari yitabiriye imikino ya Bowling Dice, gusa kugeza ubu nta muntu uratabwa muri yombi nubwo iperereza rigikomeje.
Amwe mu makuru yavuye mu iperereza ryakozwe Polisi yo mujyi wa Houston avuga ko habayeho kurasana hagati y’abantu babiri kuko hari imbunda ibyiri bigaragara ko zakoreshejwe muri uwo mwanya ahagana saa munani n’igice z’igicuku ubwo uyu muraperi yaraswaga mu mutwe.
Reba hano ‘What You See’ indirimbo itsinda rya Migos ryakoranye na Justin Bieber
Reba hano ‘Intentions’ indirimbo Justin Bieber aheruka gukorana na Quavo



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!