Cyiza Frank Kakao wari uzwi mu itsinda rya Jay Kid nyuma rikaza gusenyuka bitewe na bimwe batumvikanagaho uko ari batatu, kuri ubu Kakao umwe wahoze muri iryo tsinda aratangaza ko agiye gushyira imbaraga muri muzika we ku giti cye kuko asanga impano ye itapfa ngo ni uko Jay Kid yasenyutse. Nyuma y’aho batandukaniye amaze gushyira hanze indirimbo yaririmbye wenyine yise “Ndushaho kugukunda”.
Aganira na IGIHE, Kakao yagize ati: “Njye kuba twaratandukanye numva ari ibintu bisanzwe, ntibivuze ko impano y’umuntu yari afite yazimye, kuko nimbi twari turi batatu ndizera ko buri muntu yaba yagize uruhare mu gushyira hanze igihangano, niyo mpamvu rero ngomba gushyira imbaraga muri muzika yanjye ndimo gukora muri iyi minsi ndusheho kumenyekanisha ibihangano byanjye”.
Cyiza Frank Kakao ni umunyeshuri muri Kaminuza nkuru y’U Rwanda i Butare.
Umva indirimbo "Ndushaho kugukunda" ya Kakao.



















TANGA IGITEKEREZO