00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kamichi yankoreye ibintu bizajya bituma mubona nkaseka– Bissoso

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 14 May 2013 saa 04:42
Yasuwe :

Bissoso umwe mu ba Dj bakomeye muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, nyuma y’aho ari nawe mu Dj watsindiye isoko ryo kujya acurangira abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatatu, kuri ubu yaba avuga ko ibyo umuhanzi Kamichi yamukoreye ubwo bari i Rusizi atazigera abyibagirwa kugeza ashaje.
Aganira na IGIHE n’ibitwenge byinshi cyane, Dj Bissoso yagize ati: “ Kuva natangira gucuranga Kamichi niwe muhanzi wa mbere wansekeje numva ndwaye umutwe, Kamichi (…)

Bissoso umwe mu ba Dj bakomeye muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba, nyuma y’aho ari nawe mu Dj watsindiye isoko ryo kujya acurangira abahanzi bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya gatatu, kuri ubu yaba avuga ko ibyo umuhanzi Kamichi yamukoreye ubwo bari i Rusizi atazigera abyibagirwa kugeza ashaje.

Aganira na IGIHE n’ibitwenge byinshi cyane, Dj Bissoso yagize ati: “ Kuva natangira gucuranga Kamichi niwe muhanzi wa mbere wansekeje numva ndwaye umutwe, Kamichi namwatse indirimbo agiye kujya kuri ‘Stage’ ngo aririmbe, hanyuma anzanira CD yariho ikiganiro kigizwe n’iminota igera kuri 32 yari yarakoze avuga ku ndirimbo ye yitwa “ Aho ruzingiye” hanyuma ntangiye gukina indirimbo, mbona ifite iminota myinshi, nuko mbaza kwibaza uburyo umuntu agira indirimbo ifite iminota isaga 32 biranyobera, nibwo nahise nshaka indi ndirimbo muzo yaririmbye ndayikina, ariko sinzigera nibagirwa umuhanzi witwa Kamichi mu buzima”.

Bissoso akomeza avuga ko yatangiye gukina iyo ndirimbo “Aho ruzingiye” koko yumva ar’indirimbo, nyuma nibwo yumvise hatangiye kuzamo ikiganiro.

Kamichi i Rusizi

Kamichi imbere y'imbaga y'abanyarusizi.
Kamichi aririmbana na Fireman

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages