Umuhanzi Bagabo Adolphe uzwi nka ‘Kamichi’ ukora injyana ya Afrobeat, akaba anazwiho ubuhanga mu kwandikira bagenzi be batandukanye indirimbo, yatangaje ko mu bahanzi bose bo mu Rwanda yemera ukuntu Ndayishimiye Bertrand Malik uzwi nka ‘Bulldogg’ yandika indirimbo ze.
Mu kiganiro Star Forum cyo kuri radio Voice of Africa, Kamichi yatangaje ko yagiye yandika indirimbo nyinshi, harimo izo yakoze ndetse n’izo yandikiye abandi nka ‘Umugisha’ ya King James, ‘Umwanzuro’ ya Urban Boys, iza Allioni, n’izindi, maze aza gutangaza ko mu bahanzi bazi kwandika indirimbo harimo Danny Vumbi, Mani Martin, ariko yerura avuga ko Bulldogg abarenze bose.
Yagize ati: “Mu bahanzi bo muri iki gihe, Bulldogg yubaka inganzo yanjye cyane, hakaza Danny Vumbi na Mani Martin. Bandika ibintu ukumva si umuziki gusa, aho umuntu agenda akaririmba gusa, nta bintu bifatika avugamo.”
Bamwe muri aba abahanzi bagenzi be, Kamichi ajya anabegera bakamwandikira, iyo yumva ashaka kugira agashya ashyira mu nganzo ye.



















TANGA IGITEKEREZO