Intandaro y’ubwumvikane buke yabaye imyigaragambyo uyu musore yayoboye, akajya apfukama n’ivi rimwe igihe haririmbwa indirimbo y’igihugu ya Amerika, asa n’ugaragaza ugukandamizwa kw’abirabura bitewe n’uburyo bicwaga umusubizo.
Ibi Perezida Trump yabifashe nko gusuzugura indirimbo y’igihugu ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ubusanzwe iririmbwa abantu bahagaze bemye.
Mu kiganiro yahaye TMZ, Kanye West yavuze ko yavuganye na Kaepernick bagapanga uburyo basura Trump muri White House, ngo bacoce amasinde ari hagati y’aba bagabo.
Ati “Nahoze mvugana na Colin kugira ngo tujyaye muri White House, agirane ibiganiro na Perezida Trump turebe bakongera kurebana neza.”
Kanye West ari mu birabura bari imbere mu kugaragaza ko bashyigikiye Trump bikomeye, no muri iki kiganiro yari yambaye ingofero yanditse amagambo yakoreshwaga na Donald Trump ubwo yiyamamazaga, Make America Great Again.
Donald Trump nawe aherutse kwandika kuri twitter ashimagiza Kanye West, kubera uburyo amushyigikiye.



















TANGA IGITEKEREZO