00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West, Shakira na Offset mu bavuzwe mu myidagaduro hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 6 October 2026 saa 07:20
Yasuwe :

Mu nkuru z’imyidagaduro ziriwe, Shakira yanditse amateka aba umuhanzi ukoze igitaramo kikarebwa cyane kurisha ibindi ku Isi, mu gihe Kanye West n’umugore we batunguranye mu iserukiramuco i Los Angeles bakigarura amaso y’abafana.

Abandi tugarukaho muri iyi nkuru ni Offset wateguje album n’abandi biganje mu makuru y’ibyamamare mu myidagaduro yiriweho mu mahanga.

Kanye West

Uyu muhanzi usigaye ukoresha izina ‘Ye’ yatunguranye, agaragara mu birori by’iserukiramuco rya ComplexCon aho yari ari kumwe n’umugore we Bianca Censori hamwe n’umuraperi Playboi Carti.

Amashusho yakomeje gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga guhera ku munsi wa kabiri w’ibi birori, ku wa 4 Ukwakira 2026, agaragaza uyu muhanzi agenda mu nyubako ya Los Angeles Convention Center, muri Amerika, ari na ho habereye ibyo birori byabaye ku nshuro ya 10.

Ababyitabiriye bahise bakura telefoni mu mifuka bafata amashusho y’urwibutso, nubwo byaje guhinduka akavuyo ariko abashinzwe umutekano bakabashakira inzira yo kunyuramo.

Shakira yanditse amateka…
Umunya-Colombia Shakira yaciye agahigo, aba umuhanzi wa mbere ukoze igitaramo kikarebwa cyane kurusha ibindi kuri Amazon Music.

Dua Lipa yatunguranye asanga Shakira ku rubyiniro mu gitaramo kimwe mu by’uruhererekane bya “Las Mujeres Ya No Lloran World Tour”. Bahise baririmbana indirimbo yabo bise ‘Antología’ ikundwa n’abatari bacye.

Iki gitaramo cyabereye i Madrid muri Espagne, ku wa 3 Ukwakira 2026, cyatumye Shakira ahita aca aka gahigo nk’uko Amazon Music yabitangaje bukeye bwaho. Iki gitaramo cyanyuraga imbonankubone ku rubuga rwa Amazon Music, Prime Video na Twitch.

Ibitaramo “Las Mujeres Ya No Lloran World Tour” bya Shakira bimaze kumwinjiriza miliyoni 491,6$, hafi miliyari 726 RWF. Yacurujwe mu matike miliyoni hafi 3,8, mu bitaramo 12, nk’uko bigaragazwa na Pollstar Boxoffice.

Offset azasohora album…

Mu birori bya Paris Fashion Week, umuraperi w’Umunyamerika Offset yahatangarije ko ku wa 23 Ukwakira 2026 azasohora album nshya atavuzeho amakuru arambuye ariko ahamya ko azibasiraho abanzi be.

Mayorkun…

Umuhanzi wo muri Nigeria Mayorkun yatangaje ko atazigera yemera umwana na rimwe atabanje gukoresha isuzuma rya gihanga rizwi nka ‘DNA test’

Umuyobozi wa FBI n’umuhanzi Alexis Wilkins

Kash Patel uyobora FBI yashyingiranywe mu mategeko n’umukunzi we Alexis Wilkins, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzi w’injyana ya Country Music, bamaze igihe kinini bakundana.

Reggie McFadden

Umunyarwenya w’Umunyamerika Reggie McFadden, wamamaye muri filime ’In Living Color’, yapfuye ku myaka 57 y’amavuko aguye muri Tanzania.

Kanye West, Shakira na Offset mu yavugwa mu myidagaduro hanze y’u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages