00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kanye West yarezwe gutera ibipfunsi umufana

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 12 January 2024 saa 11:32
Yasuwe :

Kanye West usigaye akoresha izina Ye yarezwe mu nkiko, kubwo guhohotera umufana mu 2022.

Umuraperi Kanye West yongeye gusubira imbere y’inkiko, kuri iyi nshuro ashinjwa gukubita no guhohotera umufana wifuzaga ko amusinyira ibizwi nka ‘Autograph’.

Justin Poplawski yareze Ye avuga ko ubwo bahuraga akamusaba ko yamusinyira, undi yamwituye ibipfunsi ndetse n’ibitutsi byinshi.

Uyu mugabo avuga ko uyu muraperi yamuhohoteye tariki 13 Mutarama 2022.

Ngo yari ategereje Ye hanze ya Hoteli yari acumbitsemo arindiriye ko uyu muraperi amusinyira, undi asohotse aramutuka cyane arenzaho kumubwira ko natamuha inzira aramuha isomo.

Nubwo indishyi y’akababaro uyu mugabo yifuza itatangajwe, arifuza guhabwa amafaranga yakoresheje yivuza ibikomere byo ku mubiri no mu mutwe yamuteye.

Iki kirego cyubuwe, nyuma y’aho mu 2022 ibiro by’umushinjacyaha mukuru muri Los Angeles byakoze iperereza, bigasanga nta mpamvu zifatika zatuma Ye akurikiranwaho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Kanye West yigeze gukomoza kuri uyu mugabo avuga ko atari umufana nkuko benshi babitekereza, ahubwo ko yari umuntu utamwifuriza ineza kuko yari amaze kumukurikira ahantu harenga hatatu hose.

Kanye West yarezwe guhohotera umufana we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages