00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaya Byinshii yateye intambwe ikomeye mu muziki we

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 15 May 2023 saa 08:17
Yasuwe :

Ibyishimo ni byose kuri Calene Ingabire ukoresha amazina ya Kaya Byinshii muri muzika ugiye kuzenguruka imijyi 10 mu bihugu bitandatu bya Afurika mu rugendo rw’ibitaramo azahuriramo na Aunty Rayzor wo muri Nigeria.

Uyu mukobwa wahagarariye u Rwanda muri Prix Découvertes RFI mu 2021, yavuze ko yabaye nk’ubonekewe akimara gutoranywa na Institut Français du Rwanda nk’umuhanzi iki kigo kizaserukana muri ibi bitaramo.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, yavuze ko ibi bitaramo bizamufasha kwagura no kwamamaza ibihangano bye mu bihugu bitandatu bya Afurika agiye gutaramiramo.

Ati “Mvugishije ukuri, nahoraga nibaza uko umuziki wanjye uzagera kure. Ubu byabaye iyi ni intangiriro kandi ivuze byinshi!.”

“Ndumva ari umugisha gusangiza umuziki wanjye abandi bantu mu buryo bwa live. Ni ishema kuko ni nk’aho nzaba mpagarariye u Rwanda.”

Kaya Byinshii yavuze atari asanzwe aziranye na Aunty Rayzor bagiye gukorana uru rugendo ruzamara ukwezi gusa nyuma yo guhura, hari imishinga batangiya gupanga.

Ibi bitaramo bizatangira ku wa 27 Gicurasi 2023 mu Mujyi wa Kampala (Uganda), bikomereze i Alger , Annaba, Constantine, Tlemcen na Oran (Algérie), Djibouti, Nairobi (Kenya), Addis Abeba (Ethiopia) n’ i Kigali (Rwanda).

Muri ibi bitaramo uko ari 10, uyu muhanzikazi azaherekezwa n’abarimo Michael Makembe uzaba amucurangira anamufasha mu bindi bikorwa bitandukanye.

Kaya Byinshii yashimiyeInstitut Français du Rwanda yamuhaye aya mahirwe yo gutaramira muri ibi bihugu.

Ni umwe mu banyamuziki bari bahagarariye u Rwanda mu birori byo kwimika Umwami w’u Bwongereza Charles III aho yari muri chorale ihuriyemo abandi baririmbyi bavuye hirya no hino ku Isi.

Kaya afite umwihariko mu bijyanye no kuririmba, gucuranga gitari, aririmba injyana zitandukanye zirimo Raggae, Blues, Hip Hop n’izindi rimwe na rimwe azihuza n’ibicurangisho gakondo.

Kaya Byinshii mu Ukuboza 2021 yamuritse Extended Play [EP] ye ya mbere yise ‘Nyabyinshi’ igizwe n’indirimbo zirindwi.’

Nyuma y’umwaka umwe uyu munyamuziki yamuritse album ye ya mbere yise ‘Ukwiyuburura’ igizwe n’indirimbo 12.

‘Be. Li. Eve’ – imwe mu ndirimbo zigize album ya mbere ya Kaya Byinshii yise ‘Ukwiyuburura’

‘5AM’ –imwe mu ndirimbo zigize EP ya mbere ya Kaya Byinshii yise ‘Nyabyinshi’

‘Momo’ – imwe mu ndirimbo za Aunty Rayzor ugiye gutaramana na Kaya Byinshii

Kaya Byinshii ni umwe mu bahanzi bafite umwihariko mu Rwanda
Aunty Rayzor azataramana na Kaya Byinshii muri ibi bitaramo bizamara ukwezi
Kaya Byinshii yavuze ko ibi bitaramo bigiye kumufasha kumenyekanisha ibihangano bye mu mijyi 10 ya Afurika
Kaya Byinshii na Aunty Rayzor bagiye guhurira mu bitaramo bizenguruka imijyi 10 iri mu bihugu bitandatu bya Afurika
Umunyamuziki Michael Makembe ni we uzaherekeza Kaya Byinshii muri ibi bitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages