00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenny Sol ashobora gusanga Bruce Melodie muri 1.55 AM

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 21 February 2024 saa 06:49
Yasuwe :

Ibiganiro by’imikoranire bigeze kure, hagati y’umuhanzi Kenny Sol na Sosiyete ya 1.55 AM, ireberera inyungu z’abahanzi barimo Bruce Melodie na Ross Kana.

Mu kiganiro kigufi, Jeanlun Rusanganwa ureberera inyungu za Kenny Sol yahaye IGIHE, yahamije ko bageze kure ibiganiro n’iyi sosiyete ku buryo nta gihindutse ashobora kwiyunga kuri Bruce Melodie.

Abajijwe niba Kenny Sol yaba yamaze gusinya muri 1.55 AM, yagize ati” Hoya ariko turi mu biganiro, tugeze nko kuri 70% tuganira.”

Yavuze ko Kenny Sol ahugiye muri Tour Du Rwanda ku buryo ayo makuru yo kuba yasinye muri 1:55 AM atariyo, ko bayabonye asakara ku mbuga nkoranyambaga batazi uwayasakaje.

Abareberera inyungu za Kenny Sol, bemeje ko bakiri mu biganiro nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amakuru avuga ko uyu muhanzi yamaze gushyira umukono ku masezerano.

Kenny Sol abaye umuhanzi wa mbere wemeje ko yegerewe n’iyi sosiyete, nyuma y’iminsi mike itangaje ko iteganya kwagura ikipe y’abahanzi bakorana, bakongera abandi.

Mu bahanzi bivugwa ko bahanzwe amaso, harimo Kenny Sol, Kevin Kade, Chriss Eazy, Yampano n’abandi, bazaza biyongera kuri Bruce Melodie, Ross Kana na Producer Element Eleee.

Kenny Sol ashobora gusanga Bruce Melodie muri 1.55 AM
Bruce Melodie ari mu bahanzi basanzwe muri 1.55 AM
Coach Gael arifuza gushora imari mu bahanzi benshi mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages