00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kevin Kade yatumiye Ali Kiba mu gitaramo cyo kwizihiriza imyaka itanu amaze mu muziki

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 18 December 2025 saa 06:32
Yasuwe :

Umuhanzi Kevin Kade yatangaje ko agiye gukora igitaramo cyo kwizihiza imyaka itanu amaze akora umuziki, ndetse ateguza kuzatumira umuhanzi Ali Kiba uri mu bakomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Giteganyijwe ku wa 31 Ukuboza 2025. Yacyise “The Last Night” akaba yaratewe inkunga n’Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa Skol.

Ni igitaramo kizabera mu mbuga ya Kigali Convention Center aho Kevin Kade yemeza ko rizaba ari ijoro ridasanzwe, ritandukanye n’andi, ry’ibyishimo byo gusoza umwaka.

Muri iyi myaka uyu muhanzi amaze yataramiye mu bihugu bitandukanye birimo Uganda ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uretse gutaramira mu bihugu by’amahanga byinshi, Kevin Kade yakoranye n’abahazi bafite amazina akomeye ku ruhando rwa Afurika barimo The Ben na Al Kiba wo muri Tanzania.

Kade asanzwe ari umwe mu bize mu Ishuri ry’Umuziki ry’u Rwanda rizwi nko ku Nyundo aho ari muri ‘Promotion’ ya 2017-2019.

Ali Kiba watumiwe na Kevin Kade yaherukaga kuririmbira mu Rwanda mu gitaramo cya East African Party cyabaye ku wa 1 Mutarama 2018.

Indi nkuru wasoma: Kevin Kade yaba ari gukomanga mu bishyitsi bya muzika nyarwanda? (Video)

Kevin Kade ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina mu Rwanda
Ali Kiba agiye gutaramira mu Rwanda nyuma y'imyaka irindwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages