00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: 15 barangije mu ishuri ry’ubu-dj ryo mu Rwanda

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 2 October 2013 saa 07:13
Yasuwe :

Ishuri ryigisha ibijyanye no kuvangavanga imiziki mu Rwanda, Skratch Music Academy (SMA), ryashyize hanze ku nshuro ya mbere abanyeshuri 15 bamaze amezi atatu baryigamo.
Muri bo batandatu bamaze kubona aho bakora harimo Deejay Selekta Copain, Deejay Kerb na Dj Lenzo bakora muri KBC, Deejay Ol ukora muri Rosty, Deejay Smith ukora mu bitaramo bya Airtel n’abandi.
Deejay Shalif, usanzwe ukora muri ‘Le Must Pub’ mu Kiyovu, ari nawe mwarimu wabigishije yabwiye IGIHE ko kwiga muri iri shuri (…)

Ishuri ryigisha ibijyanye no kuvangavanga imiziki mu Rwanda, Skratch Music Academy (SMA), ryashyize hanze ku nshuro ya mbere abanyeshuri 15 bamaze amezi atatu baryigamo.

Dj Shalif ari kwigisha umwe mu banyeshuri uko ubu-dj bukorwa

Muri bo batandatu bamaze kubona aho bakora harimo Deejay Selekta Copain, Deejay Kerb na Dj Lenzo bakora muri KBC, Deejay Ol ukora muri Rosty, Deejay Smith ukora mu bitaramo bya Airtel n’abandi.

Deejay Shalif, usanzwe ukora muri ‘Le Must Pub’ mu Kiyovu, ari nawe mwarimu wabigishije yabwiye IGIHE ko kwiga muri iri shuri bitanga amahirwe ku rubyiruko yo kubona akazi ku buryo bwihuse.

Skratch Music Academy, ishuri ryigisha kuvanga imiziki mu Rwanda

Iri shuri rya Skratch Music Academy riherereye mu nyubako yo kwa Ndamage, ku muhanda ugana kuri EWASA, ahateganye n’inyubako nshya ya T-2000 hirya gato yo kwa Rubangura mu muturirwa wa kane.

Kanda hano umenye ibisobanuro byinshi kuri Scratch Music Academy

Bimwe mu bikoresho byo kuvangavanga umuziki bikoreshwa muri Skratch Music Academy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages