00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

King James agiye gusubira gutaramira mu Burayi

Yanditswe na

Audace Willy Mucyo

Kuya 15 April 2013 saa 12:56
Yasuwe :

King James, aratangaza ko bidahindutse ashobora gusubira ku mugabane w’u Burayi muri Kanama 2013, icyo gihe akazazenguruka ibihugu bitandukanye akoramo ibitaramo, ariko akibanda mu bihugu bibarizwamo Abanyarwanda benshi.
King James aratangaza ko abifashijwemo n’Umunyarwanda witwa Justin Karekezi ubayo ashobora kongera kwerekeza ku mugabane, dore ko ari nawe wari wanamufashije kwerekezayo mu Kwakira 2012 ubwo aheruka gukorera ibitaramo mu Bubiligi.
King James avuga ko ku mugabane w’u (…)

King James avuga ko ku mugabane w’u Burayi ahafite abafana benshi, ari nayo mpamvu yifuza gusubirayo ngo abataramire.

Yagize ati: “Ubu turimo kubitegura, njye na Justin uzabimfashamo. Ndatekereza ko bidahindutse nzagenda muri Kanama 2013, ngakora ibitaramo mu bihugu bitandukanye by’i Burayi bibarizwamo Abanyarwanda.”

King James ariko yatangaje ko gahunda y’ibitaramo naho bizabera ndetse n’amatariki nyakuri yo kugenda azayatangaza mu minsi iri imbere bimaze kumenyekana neza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages