00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbere yo kuba umuhanzi, King James yigeze kuba "Bouncer"

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 28 May 2013 saa 10:20
Yasuwe :

Ruhumuriza James wamenyekanye cyane ku izina rya King James, ahagana mu mwaka wa 2008 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu mwaka wa 4, rimwe na rimwe yakoraga akazi ko kuba "Bouncer", akaba ari akazi ko gucunga umutekano igihe habaye ibitaramo cyangwa ibindi birori bitandukanye byahuriyemo abantu benshi. Nyuma nibwo yaje kuvumbura ko yaba afite afite impano yo kuririmba nibwo yatangiye kubiha umwanya cyane biza gutuma aba umuhanzi ukomeye mu njyana ya R&B mu Rwanda.
Mu kiganiro na (…)

Mu kiganiro na IGIHE, "King James" yagize ibyo yemera nibyo ahakana.

IGIHE: Muraho neza "King James"?

King James: Muraho muraho neza.

IGIHE: Ko mumaze iminsi musa n’abahuze muri mu biki?

King James: Sha wapi ndahari kabisa, ni uko hari utuntu nari mpugiyemo.

IGIHE: Inkuru ivuga ko waba warabayeho ushinzwe umutekano “Bouncer” mu gihe habaga habaye ibitaramo hari icyo ubivugaho?

King James: Oya sha barabeshya pee, njye sinigeze mba Bouncer kabisa.

IGIHE: Nta na rimwe wigeze ukora ako kazi mu gihe utari wakamenyekanye muri muzika?

King James: Cyokora ndibuka nigeze kubikora rimwe habaye igitaramo cyari cyateguwe na mugenzi wanjye twakoranaga gahunda nyinshi witwa Kelly, ahantu hitwa “Sun City” njya k’umuryango ndishyuza naca amatike, ibyo nibyo nibuka.

IGIHE: Hari umurimo ubona utakora kuko uri umuhanzi uzwi cyane?

King James: Njye nta kazi ntakora na kamwe gapfa kuba hari ibyo kamfasha gukemura mu buzima bwanjye.

King James akomeza atangaza ko kuri ubu ibyo ahugiyemo cyane ari ukuzamura umuryango ahuriyemo n’abakunzi be yise “King James Foundation Club”, akaba afite n’indi mishinga myinshi arimo gutegura.

Kurikira bumwe mu butumwa King James yatanze ubwo aheruka mu Bwongereza muri Rwanda Day.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages