Umuhanzi Turatsinze Christopher uzwi ku izina rya ‘King Phylosophe’ aratangaza ko ari gushyira mu bikorwa gahunda yateguye zijyanye no guteza imbere ibikorwa bye bya muzika, bikaguka ndetse akamenyekana cyane.
Uyu muhanzi ukomoka mu karere ka Rubavu, akaba ari na musaza w’umuhanzikazi ‘Young Grace’ ukora Hip Hop, aratangaza ko abitewemo inkunga na mama we amaze kugira byinshi ageraho kandi binamuha icyizere ko ejo ha muzika ye hazaba hahagaze neza.
Mu byo amaze kugeraho, hari ukuba amaze gushyira hanze indirimbo esheshatu z’amajwi, harimo eshatu zifite amashusho, aho inshya yagejeje ku bakunzi be ari iyitwa ‘Byarenze umupaka’ yafatanyije na ‘Frankay’, ‘The Bless’ na ‘M. Kay’, ikaba yarakorewe mi nzu ituganya umuziki y’i Rubavu yitwa ‘Kitchen Music’, amajwi yayo agatunganywa na Producer ‘First Month’ naho amashusho yayo agatunganya na King Phylosophe ubwe, dore ko mu bikorwa bye anakataje mu gutunganya amashusho.
Muri gahunda zizamufasha kumenyekanisha muzika ye kandi, aranateganya kuva i Rubavu agaskomereza amashuri makuru muri Kigali, aho azabasha guhura n’abandi bahanzi bateye imbere, bagasangira ibiktekerezo.
Reba indirimbo ’Byarenze umupaka’ hano:



















TANGA IGITEKEREZO