N’ubwo indirimbo “Akaririmbo” yari isanzwe izwi nk’iya Kitoko, kuri uyu wa Gatandatu umujyanama w’umuhanzi Selemani (umuhanzi usanzwe ukorera mu Bubiligi) yatangaje ko ukuri kwayo kugaragaza ko ari iy’umuhanzi Selemani.
Byose bijya gutangira...
Ubwo umuhanzi Kitoko yahamagarwaga n’umuhanzi Selemani mu gihugu cy’u Bubiligi gufatanya mu ndirimbo ye (ya Selemani) “Akaririmbo”, umuhanzi Kitoko yagezeyo nyuma y’umwanya muto atangiye gushyiramo ijwi rye, Kitoto ati “Ndumva amagambo anshiranye reka mbe ngiye”.
Amakuru avuga ko Kitoko yahise anyarukira mu Rwanda, kwa Producer Chris Cheetah, agakora iyi ndirimbo neza ndetse ikarangira ikitirirwa umuhanzi Kitoko Bibarwa, ariko kuko umuhanzi Selemani yari mu Bubiligi ntiyabashije kugira byinshi avivugaho nuko indirimbo yamamara ku izina rya Kitoko ityo.
Umuhanzi Selemani yahise akora ibishoboka indirimbo ayishyira hanze irimo amagambo make ya Kitoko, indirimbo ebyiri zombi zijya hanze ariko hamenyekanye cyane iyiswe iya Kitoko yakoreye i Kigali.
Aganira na Voice of Africa, Producer Pastor P, wakoze indirimbo ya Selemani afatanyije na Kitoko, yagize ati “Indirimbo nayikoze ari iya Selemani ariko yifuje gukorana na Kitoko ariko biza kurangira Kitoko ayigaruriye, gusa icy’ingenzi ni uko umuhanzi uzwi akwiye kumva ko adakwiye kuryamira utazwi, nk’uko byagenze ku muhanzi Kitoko uzwi na Seleman utaramenyekana cyane”.
Umujyanama wa Selemani, uri i Kigali muri iyi minsi, yatangaje ko bibabaje kuba abahanzi bakomeye bagishaka kuririra ku mitsi y’abakizamuka, anavuga ko yanenze bikomeye Kitoko.
IGIHE twagerageje kuvugana na Kitoko ariko umurongo we wa telefoni ntiwadukundira.
Biravugwa ko umuhanzi Kitoko kuri ubu yaba atabarizwa mu gihugu cy’u Bwongereza nk’uko yabitangaje avuga ko agiye kwigayo, ahubwo akaba ari muri Senegal.
Indirimbo "Akaririmbo" umuhanzi Kitoko yakoreye i Kigali
Indirimbo Selemani afatanyije na Kitoko



















TANGA IGITEKEREZO