Iyi ndirimbo ‘Rurabo’ yaririmbwe n’abahoze muri Orchestre Nyampinga barimo na Paul Samputu, ari nawe wahaye Kitoko uburenganzira bwo kuyisubiramo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kitoko yavuze ko icyamuteye gusubiramo iyi ndirimbo ari uko yayikundaga akiri umwana akaba yaraje no kugera nyuma agahura na bamwe mu baririmbye muri Orchestre Nyampinga, bakamuha uburenganzira bwo kuyisubiramo.
Yagize ati “Ni indirimbo nakunze ndi umwana cyane njya nibuka kera ndi no muri internat (Mu mashuri yisumbuye), dusaba indirimbo kuri Radio Rwanda, mu ntashyo wandika utubaruwa nayisabye nka kabiri.”
“Naje kugira amahirwe rero uko nkura mpura na bamwe baririmbye muri Nyampinga ndayibasaba (kuyisubiramo), barabinyemerera.”
Yakozwe n’uwitwa Madbeat uri mu bakunzwe kandi bagaragaza ubuhanga mu gutunganya indirimbo z’abahanzi muri iyi minsi.
Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo yari ayimaranye igihe kigera ku mwaka yararangiye kuyikora aho yagiye ayumvisha abantu bakayishimira biza gutuma afata umwanzuro wo kuyikorera amashusho akayishyira ahagaragara.
Yakomeje avuga ko muri iyi minsi ashaka gushyira imbaraga muri muzika ye akora indirimbo zitandukanye kugira ngo nawe abashe kugera ku iterambere nk’iry’abandi bahanzi bo mu bindi bihugu.
Kuri ubu Kitoko uri kwiga mu gihugu cy’u Bwongereza avuga ko muri iyi minsi afite inshingano nyinshi ahugiyemo zituma adakora ibitaramo, ariko ngo ari gutegura ko nyuma azatangaza gahunda yo kwiyereka no gutaramira abakunzi b’ibihangano bye hirya no hino ku Isi.
Indirimbo Rurabo yasubiwemo na Kitoko:



















TANGA IGITEKEREZO