Ku wa 27 Gashyantare 2015, Urukiko Rukuru rwahanishije Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icy’ubugambanyi bwo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa umukuru w’igihugu, ubwoshye bw’ubugambanyi bwo kugirira nabi umukuru w’igihugu ndetse n’icyo gucura umugambi w’ubwicanyi.
Nyuma y’imyaka ine, ku wa 15 Nzeri 2018 yavuye muri gereza ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.
Uyu muhanzi ugiye kuzuza umwaka afunguwe, yatangaje ko agiye gutangira icyumweru cy’amasengesho yo gushimira Imana yumvise gutakamba kwe igihe yayisabaga ngo arekurwe.
Kizito Mihigo arifuza gufatanya n’abafana be muri iki gihe cy’iminsi umunani y’amasengesho.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Kizito yagize ati “Maze umwaka mpura n’abantu banyuranye bakambwira ngo igihe wari muri gereza twaragusengeye, niba nawe waransengeraga igihe nari mfunze nagira ngo ngusabe muri iyi minsi icyenda ibanziriza itariki ya 15 Nzeri 2019, ujye ufata akanya buri munsi ushimire Imana ko yumvise isengesho ryawe. "
Kizito Mihigo yatangaje ko nawe aya masengesho agiye kujya ayakora saa Cyenda z’amanywa, ati "Nanjye muri iyi minsi icyenda ibanziriza itariki 15 Nzeri ubwo nzaba nujuje umwaka mfunguwe nzajya mfata akanya buri munsi saa cyenda z’amanywa mvuge isengesho rishimira Imana ko yumvise amaganya no gutakamba kwanjye. Imbaraga zisaba zijye zingana n’izishimira.”
Benshi bamaze umwaka bambwira ngo: «Igihe wari muri #Gereza twaragusengeye». Niba nawe waransengeraga igihe nari mfunze, mfasha muri iyi minsi icyenda dutangiye, dushimire #Imana yumvise isengesho ryacu.
IMBARAGA ZISABA ZIJYE ZINGANA N'IZISHIMIRA
Dukoreshe hashtag #ShimirwaMana pic.twitter.com/1I1cdN2Q2f
— 𝗞𝗶𝘇𝗶𝘁𝗼 𝗠𝗶𝗵𝗶𝗴𝗼 🕊 (@kizitomihigo) September 7, 2019



















TANGA IGITEKEREZO