00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Knowless yizeye ko abifashijwemo n’Imana azegukana irushanwa rya PGGSS III

Yanditswe na

Joel Rutaganda

Kuya 14 May 2013 saa 12:21
Yasuwe :

Butera Jeanne D’Arc uzwi cyane ku izina rya "Knowless", nyuma y’aho amaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro zigera kuri eshatu, arabona abifashijwemo n’Imana n’abakunzi be yazegukana iri rushanwa.
Aganira na IGIHE, Knowless yagize ati: “ Ku bwanjye ndabona ndi kumwe n’Imana muri gahunda ya muzika yanjye, kuko hari byinshi igenda inkorera ntacyekaga mu buzima bwanjye. Maze igihe ngenda ntungurwa n’ibyo inkorera. Iyi ni inshuro ya gatatu nitabira irushanwa rya (…)

Butera Jeanne D’Arc uzwi cyane ku izina rya "Knowless", nyuma y’aho amaze kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star inshuro zigera kuri eshatu, arabona abifashijwemo n’Imana n’abakunzi be yazegukana iri rushanwa.

Aganira na IGIHE, Knowless yagize ati: “ Ku bwanjye ndabona ndi kumwe n’Imana muri gahunda ya muzika yanjye, kuko hari byinshi igenda inkorera ntacyekaga mu buzima bwanjye. Maze igihe ngenda ntungurwa n’ibyo inkorera. Iyi ni inshuro ya gatatu nitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, ese ubwo ni ukuvuga ko ar’imbaraga zanjye gusa? Ndasaba buri muntu wese ukunda ibihangano byanjye ko yanshyigikira muri iri rushanwa dutangiye”.

Knowless niwe mukobwa rukumbi uri muri irushanwa rya PGGSS ribaye ku nshuro ya gatatu. Ku ikubitiro abahanzi baririmo bahereye i Rusizi bashimisha abafana babo bari babukereye ari imbaga.

Amwe mu mafoto yaranze ibyishimo Knowless yateye abakunzi be i Rusizi.

Abakunzi ba Knowless bamugaragarije ko bamushyigikiye.
Nguyu umufana wa Knowless watumye bivugwa ko ashyigikiwe n'ikipe ya Kiyovu nubwo ntacyo abiziho.
Knowless yamanikishije abantu benshi amaboko bamwereka ko bamushyigikiye
Knowless mbere yo gutangira kuririmba ndirimbo ze, yaririmbye ihimbaza Imana " Ni wowe mugenga".
Knowless bamweretse ko bamushyigikiye.
Hano yari amanutse asanze abakunzi be.
Knowless yifuzaga gusuhuza kuri buri mufana uri aho ariko ntibyakunda kubera abari bacunze umutekano we.
Hano yaririmbaga " Nzabampari".

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages