“Munyakazi” - Bruce Melodie
Ni indirimbo nshya ya Bruce Melodie ukunze kwiyita Munyakazi. Uyu muhanzi aba aririmba ibigwi bye n’uko Imana yagiye imuha umugisha umunsi ku wundi. Hari aho avugamo amagambo n’amashusho asa nk’ushotora The Ben.
“Indabo Zanjye” - The Ben
Abinyujije mu ndirimbo ye nshya yise ‘Indabo zanjye’ , The Ben yasubije Bruce Melodie wari umaze iminsi amushotoye mu yo yari aherutse gusohora yise ‘Munyakazi’.
The Ben atangira iyi ndirimbo ye nshya yivuga ibigwi, anirata uko ari umuhanzi ukomeye yagera hagati akibutsa Bruce Melodie ko ‘yakunze igisebo’ ndetse ko agiye kukimwambika, ibi abigarukaho kuko uyu muhanzi mu biganiro binyuranye ajya avuga ko igisebo kimubera.
Hari n’aho The Ben yaserereje Bruce Melodie ko ikosa yakoze ari ukujya kwambaza imbaraga z’umwijima.
Ati “Abanzi banjye mbabamo mbazi, muntega imitego ndi umugaragu wa Jambo mfite igihango n’uyu muziki wabyishe aho wambaje Mama Liziki […] ndatangira nkaba indunduro.”
Mama Liziki The Ben yakomojeho muri iyi ndirimbo ni umugore wakunze kugarukwaho mu nkuru z’imyidagaduro nk’umupfumu w’abahanzi mu myaka yo hambere.
Ku rundi ruhande, hari ahakumvikana akajwi kari hejuru kagira kati “Yuhuuu” maze hagahita haza ijwi rya The Ben rigira riti “Shut up” [ceceka].
The Ben muri iyi ndirimbo yasubije Bruce Melodie uherutse kumwishongoraho ko mu muziki ari nimero 001, we ahamya ko abarizwa muri ‘A1 Class’.
“Mama Yako” - Chabade
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Chabade, igaragaza ko umusore udafite amafaranga akundwa na nyina gusa.
Ubusanzwe uyu muhanzi yitwa Alain Ngoga. Yavukiye muri RDC ahitwa Masisi) kubera ibibazo by’intambara we n’umuryango we baje guhungira mu Rwanda. Yahabaye igihe gusa mu 2009 we n’umuryango bimukira muri Finland.
Amajwi yakozwe na Logic Hit it, naho amashusho akorwa na Director MUPA.
“Ntacyo” - Knowless
Ni indirimbo nshya ya Butera Knowless yagiye hanze kuri uyu wa 18 Ukuboza 2025, aho avuga ko yayikoze nyuma yo kuyihabwa mu nzozi.
Ibi Butera Knowless yabibwiye IGIHE nyuma y’uko iyi ndirimbo ye nshya igiye hanze.
Butera Knowless yagize ati “Ni indirimbo nahawe mu nzozi, umunsi umwe natashye naniwe, ndaryama. Muri iryo joro nagize inzozi z’indirimbo ndabyuka nifata amajwi ndongera ndaryama.”
Bucyeye Butera Knowless yatunguwe no gusanga ya ndirimbo yarose akiyibuka uko yakabaye ahita ahamagara Producer Mamba atangira kuyicuranga.
“Turn it up” - Alyn Sano
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Alyn Sano aho aba yitaka agaragaza ko ari umwe mu bahagaze neza kandi bafite igikundiro.
Amajwi yakozwe na Deejay Pius, Iyzo Pro, R3nix Ku Nkono, Kev na Bob Pro, mu gihe yanditswe na Alyn Sano na DeejayPius. Amashusho yakozwe na David Ndahiriwe.
“Akasii” - Javanix ft. Mr. Kagame
Ni indirimbo yasubiwemo na Mr. Kagame na Javanix. Akasii ubundi bivuga akazi. Ni indirimbo ishishikariza abantu gukunda akazi. Iri kuri album ya Javanix yitwa “Way to shine”.
“Itahe” - Espizi feat Racine,Extra &Puff G
Ni indirimbo nshya ya Espizi, Racine,Extra na Puff G. Aba bahanzi baba baririmba bagaragaza uburyo kubaho ari ugufata ingamba no gukora ibintu bamwe batakekaga.
“Hobe” - Israel Mbonyi
Ni indirimbo nshya ya Israel Mbonyi. Uyu muhanzi aba aririmba agaragaza indamutso y’umukunzi [Imana], abwira Imana ko igomba kumenya ko imuri hafi. Ati “Ahari wanyemerera, nkaza tukaganira.”
“Street Girl” - AY ft. Taz
Ni indirimbo ya Producer AY ft. Taz. Baba bagaragaza ukuntu hari igihe umuntu akunda umukobwa ariko akenshi uwo yakunze, akaba ari uw’imihanda ahorana n’abahungu.
Young Zaki yashyize hanze album nshya…
Young Zaki uri mu bahanzi bakiri kuzamuka yashyize hanze album nshya yise “Baraba Abambwe”. Ni album iriho indirimbo umunani. Uyu musore yamamaye mu ndirimbo zirimo “Motari”.
“Wake” - Niyompano
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Niyo Mpano, aho aba aririmba agaragaza ko abantu bamwe nta kintu bagitinya, ndetse n’ubucuti bwinshi buba bwubakiye ku ifaranga.
“Nzabikora” - Shemi
Uyu muhanzi aba aririmba agaragaza ko akenshi umugabo aba agomba kwigira kugira ngo akabye inzozi ze, kandi abandi bazamukomokaho bamureberaho kandi bamwubaha.
“Mamito” - Amalon
Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Amalon agaragaza urukundo rw’abantu bakundana kuva mu buto, ariko bakaza gutandukana kubera ko umwe yabuze amahitamo agashakana n’uwo adakunda.
“Sampe” - Chriss Eazy ft. Danny Nanone
Ni indirimbo nshya ya Chriss Eazy na Danny Nanone aho baba baririmba bagaragaza ukuntu umuntu akunda umukobwa akumva kumubura ari nko guhura na shitani.
“Kinyatrapa” - B-Threy
Ni indirimbo nshya ya B-Threy aba agaragaza uburyo Kinyatrap ari injyana ikundwa na benshi.
“Inzanga” - DJ Regius
Ni indirimbo ya Munyurwa Regis ukoresha amazina y’ubuhanzi ya DJ Regius. Uyu muhanzi akorera umuziki mu Bufaransa. Ni indirimbo yashyize hanze nyuma y’iyo yise Single mama n’Amashimwe.
Iyi ndirimbo n’iyo gukebura urubyiruko, aho baba bitinza mu gushaka abagore ko bategereje uwo Imana iba yarabateguriye, kandi haba hari abakobwa babereka urukundo hafi yabo.
Indirimbo zo hanze…
“PBT” - Travis Scott, Tyla, Vybz Kartel
“Use Me” - Bow Wow ft. Chris Brown
“Mine” - Tems
“Baddi Ah” - Nektunez, Ciza, Tiwa Savage & Shoday ft. Tripcy, P.M.F & Megaej



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!