IGIHE yagukusanyirije zimwe mu ndirimbo nshya zashyizwe ahagaragara n’abahanzi batandukanye barimo King James, Alto, Danny Nanone, Taykun Degree , Wizzy Maker na Yverry wari umaze igihe kinini atagaragara mu muziki.
Confirm - Dany Nanone
Dany Nanone uri mu myiteguro yo kumurika album yise "Iminsi myinshi", yabanje guha abakunzi ba muzika indirimbo yise “Confirm”.
Iyi ndirimbo yuje amagambo y’urukundo y’umusore usezeranya umukobwa bakundana kuzamukunda iteka, amajwi yayo yakozwe na Prince Kiiiz mu gihe amashusho yayo yakozwe n’abarimo Fayzo Pro, Dawest, Director Sanib, Director C na Punisher.
Njyenyine - Yverry na Knowless Butera
Nyuma y’igihe asa n’udakora umuziki, ahugiye ku kwita ku muryango we, Yverry yegereye Butera Knowless bakorana indirimbo bise ‘Njyenyine’.
Iyi ndirimbo igaruka ku mpinduka ziba ku muntu wabonye umukunzi yakozwe mu 2022 yanditswe n’abahanzi batatu barimo Danny Vumbi, Yverry na Element.
‘Njyenyine’ ni indirimbo yatunganyijwe na Producer Element isozwa na Bob Pro mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yakozwe na Director Gad.
Ubanguke - King James
King James yasangije abakunzi be indirimbo yise ‘Ubanguke’ yari amaze imyaka irenga ibiri afatiye amashusho.
Igaruka ku musore usaba umukunzi we kumuhora hafi.
Iri kuri album uyu muhanzi yise “Ubushobozi”, yatunganyijwe Producer Knox On The Beat isozwa na Junior Multi System, mu gihe amashusho yayo yakozwe na Cedru.
Yego – Alto
Alto ubarizwa muri TB Music Entertainment, yamurikiye abakundana indirimbo yise “Yego” nyuma y’amezi 11 yari amaze adashyira hanze ibihangano bishya.
Iyi ndirimbo igaruka ku musore wabonye umukunzi mushya. Amajwi yayo yatunganyijwe na Producer Yeweeh isozwa na Bob Pro , mu gihe amashusho yakozwe na Ayo Merci, Dir Icon na Director C.
HeHe - Taykun Degree
Umuraperi Taykun Degree uri mu bitabiriye irushanwa rya ‘East African Got Talent” nyuma y’igihe asa nusubitse ibijyanye na muzika, yasubukuye ibikorwa bye kuri ubu akaba yamaze gushyira hanze EP nshya yise ‘SMS’ igizwe n’indirimbo esheshatu.
Ku ikubitiro Taykun Degree yasohoye amashusho y’indirimbo ye ya mbere yise “Hehe” ikubiyemo ubutumwa bugaruka ku rugendo rw’ubuzima yari amazemo iminsi aho asigaye aba mu karere ka Musanze nyuma kubona akazi mu kigo cya ‘Dian Fossey Gorilla Fund’ .
Iyi ndirimbo nshya ibanziriza iyi EP amajwi yayo yatunganyijwe na Hubert beats isozwa na Hervis beatz muri Studio ya Highvibes.
Shumaka - Seyn ,DJ Higa na DJ Rusam
Seyn umunyamuziki ubifatanya n’akazi ko gufata amashusho, yahuje imbaraga n’’abakobwa bavanga umuziki, DJ Higa na DJ Rusam, bakorana indirimbo bise “Shumaka”.
Yatunganyijwe na Producer X on The Beat isozwa na Bob Pro , mashusho yayo yakozwe na Harris Image afatanyijwe Serge Girishya.
Iturufu – Wizzy Maker na Juda Kuberwa
Irasubiza Straton, umuraperi w’imyaka 12 ukoresha amazina ya Wizzy Maker muri muzika yegereye Juda Kuberwa bakorana indirimbo bise “Iturufu”.
Iyi ndirimbo igaruka ku mbaraga abahanzi bakiri bato bakoresha mu bikorwa byabo, amajwi yakozwe na Tell D’hem, amashusho akorwa na The Chris afatanyije na Jules Media.
Ni Nziza - Chryso Ndasingwa
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Chryso Ndasingwa, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ni nziza”.
Amajwi yatunganyijwe na Boris mu gihe amashusho yakozwe na Musinga.
Bazanga – Joni Boy
Kwizera Alfred watangiye umuziki yitwa T- Rock agahindura izina akitwa Joni Boy, yamurikiye abakunzi ba muzika indirimbo yise “Bazanga”.
Amajwi yayo yakozwe na Popiyeeeh mu gihe amashusho ari Yves Kijyana afatanyije n’abarimo Honore Duncan na 2Saint.
Ubushobozi - 1OOOTON , Fireman na Eesam
1OOOTON (Milliton) yegereye umuririmbyi Eesam n’Umuraperi Fireman bakorana indirimbo bise “Ubushobozi”. Yatunganyijwe na Producer Evy Kick mu gihe amashusho yayo yakozwe na Fayzo Pro.
Ntibyumvikana - Chaka
Chaka umwe mu basore babarizwa muri Kavu Gang, yamuritswe nk’umuhanzi mushya muri iri tsinda atangirira ku ndirimbo yise “Ntibyumvikana”.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Bobly, amashusho akorwa na Zethy afatanyije n’abarimo Nyirishusho na Director C.
Urukundo - Ganza Kristo Choir
Korali yo muri ADEPR Paroisse Save mu Itorero rya Rwinyana, yamurikiye abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana indirimbo igaruka ku rukundo abakiranutsi.
Yakozwe na Leopard mu buryo bw’amajwi amashusho yayo yakozwe na Tag Mayors.
Ubuntu - La Charite Choir
Korali La Charite ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Muhanga yahaye abakurikira indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana indirimbo bise “Ubuntu”.
Icyizere - Geicent ,Emerson , Puff G na Fireman
Geicent na Emerson biyambaje Puff G na Fireman bakorana indirimbo yabo nshya isaba abantu gukomeza kwigirira icyizere mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Trackslayer, amashusho yayo yakozwe na Haba Pro.
Kangaroo - Alfa Jerry
Alfa Jerry, umusore ukiri mushya muri muzika nyarwanda, yamuritse indirimbo ye ya kabiri yise “Kangaroo” igaruka ku nkuru y’umusore usezeranya umukobwa bakundana kumukunda urukundo rutazira uburyarya.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!