Uyu muhanzi yajyiye muri Tanzania ku wa Kane w’icyumweru gishize, aherekejwe n’umugabo we Producer Ishimwe Clement uyoboye Kina Music, bagarutse ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare 2018.
Producer Ishimwe yabwiye IGIHE ko bari bamaze iminsi muri Tanzania aho basuye ibitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu rwego rwo kurushaho kwagurirayo ibikorwa.
Yavuze ko banahafatiye ’amashusho y’indirimbo azasohoka mu byumweru bibiri,’ bizuzanya n’indi mishinga Knowless amaze iminsi akora yitezweho gushyira umuziki akora ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati "Ibyatujyanye harimo gukora amashusho y’indirimbo ya Butera nshya no guhura n’abantu batandukanye turi gutegura imishinga y’umuziki. Kuri Azam TV kwari ukuhasura hanyuma tukaganira ku buryo bwiza bw’imikoranire. Twahuye n’abandi bayobizi b’ibitangazamakuru bikomeye muri Tanzania."
Yongeyeho ati "Imishinga Knowless afite ni ugukora ibikorwa biri ku rwego mpuzamahanga ku buryo u Rwanda na rwo rugira izina rikomeye muri muzika."
Muri Tanzania Knowless yakiriwe na Dina Marios uri mu banyamakuru bakomeye cyane muri icyo gihugu ndetse amwizeza kuzasura u Rwanda muri uyu mwaka; banakiriwe na Thimothy Chelula muri Azam TV mu kumenyekanisha imwe mu mishinga mishya y’uyu muhanzi.
Knowless mu muziki yakunzwe mu ndirimbo nyinshi zitandukanye nka ’Nkoraho’, ’Ibidashoboka’, ’Rejoice’, ’Sinzakwibagirwa’ n’izindi nyinshi, ni we muhanzikazi rukumbi wegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Superstar mu Rwanda.
Knowless yaherukaga gusohora amashusho y’indirimbo yise "Uzagaruke" yafatiwe muri Tanzania



















TANGA IGITEKEREZO